Muri groupement ya Tongo haravugwa imirwano ikomeye hagati yumutwe wa M23 nihuriro ry’ingabo zifatanije ningabo za Leta ya Kinshasa.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 14.04.2023, saa 4:50 PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo mugace gaherereye muri Groupement ya Tongo, ho muri Teritwari ya Rutshuru habereyemo Urugamba rukomeye hagati y’inyeshyamba za M23 n’imitwe y’inyeshyamba ifatanya n’ingabo za leta ya Kinshasa (FARDC), murizo nyeshamba zifatanije n’a Fardc harimo na Wazalendo bavuka i Fizi ho muri Kivu yamajyepho..
Amakuru aturuka muri icyo gice avuga ko yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, cokw’itariki 14.04.2023, nyuma y’aho leta ya Kinshasa, yongeye gushimangira ko idateze kugirana imishyikirano na M23 ahubwo ikayisaba gushyira intwaro hasi ikajyanwa mu nkambi yo gutegererezamo gusubizwa mu buzima busanzwe.
Ni ibintu abayobozi ba M23, ishami rya gisirikare n’irya politiki bahise bamagana bavuga ko nta mishyikirano, nta gushyira intwaro hasi kandi nta kujya muri iyo nkambi irimo kubategurirwa muri Kindu, umurwa mukuru w’Intara ya Maniema mu birometero hafi 400 numujyi wa Goma.
Ikindi nuko uyu mutwe wa M23 wasubije Président Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma yo kuwukurira inzira ku murima ko nta biganiro bya Politiki Leta y’igihugu cye izigera igirana na wo.
Tshisekedi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane i Kinshasa yagize ati: “Nta kibazo leta ya Kinshasa izigera igira cyo kuganira n’u mutwe wa M23 mu rwego rwa politiki, nta n’ubwo kizigera kibaho.”
Bwana Tshilombo Président wa Congo Kinshasa, yagize ati: “Niba M23 ari abanye-Congo nk’uko babivuga bakwiye kwemera mu buryo busanzwe bakinjira mu mishyikirano yo kurambika imbunda hasi bagasubizwa mu buzima busanzwe, bakajya mu buzima bwa gisivili.”
Nyuma yuko Président Félix Antoine Tshisekedi yaramaze kuvu iryojambo, mumwanya muto umutwe wa M23 biciye muri Président wayo, Bertrand Bisimwa, yasubije Tshisekedi ko impamvu umutwe ayoboye urwana ari iy’ukuri kandi ikaba ikurikije amategeko, bityo akaba ari ngombwa kuyiheka no kuyitwara kugeza igihe abaturage bazigobotorera ibizazane bya Politiki y’ubunyamaswa iteza amakimbirane kugira ngo ihatire abenegihugu kujya mu buhungiro no kutagira ubwenegihugu.
Bertrand Bisimwa yakomeje agira ati : “Mu gihe cyose hatazabaho ibiganiro bya Politiki hagati ya M23 na leta y’i Kinshasa ngo bemeranye ku nzira n’ibisabwa mu gukemura intandaro y’amakimbirane arihagati mugihugu icogihe umutwe wa M23 ntuzigera ubwira abasirikare bayo, kurambika intwaro no gusubira mu buzima busanzwe.”
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
Nibakomeze ntamishikirano iriho