Ubuyobozi bw’ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare, Alliance Fleuve Congo, bwagize icyo buvuga ku munyapolitiki wabo uheruka gushimutwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ni bikubiye mu itangazo iri huriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare, AFC, yashize hanze kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 06/04/2024.
Iri tangazo riteweho umukono na Lawrence Kanyuka ushinzwe ibyutumanaho, rigira riti: “Bwana Eric Nkuba Shebandu, umwe mu banyapolitiki bo muri Alliance Fleuve Congo (AFC), yashimuswe ku ya 03/01/2024, ku k’ibuga cy’indege cya Dar Salaam ubwo yari munzira ajya mu nama. Yaje koherezwa i Kinshasa.”
Iri tangazo rivuga kandi ko “Ku ya 18/03/2024, hari ibarua yerekeye ishimutwa ry’umunyamuryango w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, yandikiwe nyakubahwa madamu Samia Sulumu Hassan, perezida wa Repubulika y’unze ubumwe bwa Tanzaniya, yari yanditswe n’umuhuza bikorwa wa AFC, Corneille Nangaa, izagushirwa no mu itangaza makuru.”
Rikomeza rivuga ko “Ningombwa ku menya ko usibye Adam Chalwe wavuzwe na Eric Nkuba, ntarindi zina ryavuzwe. Ibyaje gukurikiraho n’uko yakorewe iyicarubozo kandi aterwa iterwabwoba kugira ngo avuge andi mazina.”
Itangazo rikomeza rivuga ko: “Tanzaniya ntabwo yashimuse umunyapolitiki w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa gusa, ahubwo yohereje n’abasirikare bayo kurwana bashigikiye FARDC, Wazalendo na FDLR bazwiho kwica abenegihugu.”
Iri tangazo risoza rivuga ko “AFC izakomeza guharanira kugarura amahoro n’u mutekano w’abaturage ba Congo no gukora ibishoboka kugira ngo icyubahiro cya RDC kiboneke.”
MCN.