Ihuriro rya AFC ryashize itangazo hanze ririmo ubusobanuro ku ntambara irimo kuba ubu vuba, hagati y’iryo huriro n’ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa.
Ihuriro rya AFC ryashize itangazo hanze ririmo ubusobanuro ku ntambara irimo kuba ubu vuba, hagati y’iryo huriro n’ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa.
Ni itangazo basohoye kuri uyu wa Kane, tariki ya 2/05/2024, rikaba riteweho umukono n’u muvugizi waryo mu bya politiki, Lawrence Kanyuka.
Iri tangazo rigaragaza ko ryandikiwe i Bunagana, muri teritware ya Rutshuru, ahazwi nk’u murwa mukuru wa politiki, mu bice bimaze kwigarurirwa n’ingabo zo muri iryo huriro za M23.
Iritangazo, ritangira rivuga ko impamvu M23 irimo kurwana byavuye ku bitero byinshi bari bakomeje kugabweho n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa.
Rikavuga ko ibyo bitero babigabweho hakoreshejwe imbunda ziremereye za FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, abacanshuro na SADC, bityo, ibyo bitero bikaba byaragiye bibangamira abaturage baturiye uturere twa Mushaki, Karuba, Kagundu, ndetse no mu nkengero zaho.
Rikomeza rivuga ko ibyo byatumye ARC ihitamo kwirwanaho no kurwanirira abaturage.
Iritangazo rinavuga ko ingabo z’impinduramatwara z’Abanyekongo (ARC) nyuma yuko zihutiye guhagarika ibyo bitero, zahise zinakurikirana umwanzi mu birindiro byiwe, cyane cyane mu turere dukikije Kabushumba, Gatama na Mufunzi.
Itangazo rya AFC rivuga kandi ko, mu Cyumweru gishize, iryo huriro ryari ryamaganye ko muri utwo turere hari gutegurwa genocide, iteguwe n’ingabo z’u Burundi, FDLR, n’inyuma y’uko hari habaye imyitozo ikomeye yarimo ikorwa n’imbonerakure z’u Burundi, aho zarimo zitoza Wazalendo kwica bucece abaturage ba basivile bo mu bwoko bw’Abatutsi bo muri teritware ya Masisi.
Iritangazo kandi rya nibukije abasivile bagiye bakurwa mubyabo n’intambara ko ingabo za leta ya Kinshasa, arizo zirinyuma y’umutekano muke, ubwicanyi, gutoteza, gusenya no kw’iba imitungo y’abaturage.
AFC ikavuga ko yo, yaje kubohoza no kurinda abaturage.
Mu byongeyeho, iri tangazo risoza rivuga ko ihuriro rya AFC riri gukora ibishoboka byose ngo rigarure amahoro n’umutekano kugira ngo abahunze bongere batahe, ndetse ko uyu muryango urwanya ivangura hubwo ukaba ushaka kubaka Congo nziza.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.