Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 14.05.2023, saa 6:20 am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kugira ifaranga rimwe nico c’ingenzi kizaganirwa mu nama y’ibihugu bihuriye mumuryango wa BRICS, iyi nama iteganijwe kubera i Johannesburg muri Afrika y’Epfo, ukwezi gutaha uyu mwaka wa 2023.
Uyu muryango ugizwe nibihugu birenga bitanu, harimo nibindi bikirigusa bisha kuwinjiramo, mubiwugize harimo Brésil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afrika y’Epfo.
Igihugu c’u Burusiya, bivugwa ko kiri gushiramo ingufu nyinshi cyane mu ishyirwaho ry’iri faranga bikemezwa ko leta ya Brésil ishyigikiye cyane iki gitekerezo, ibi byiyongera ku mugambi w’u Bushinwa wo guhangana n’ubuhangange bw’idolari mu bucuruzi bw’Isi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afrika y’Epfo, Naledi Pandor, aherutse gutangaza ko gucika intege kw’idolari bizongerera ubuhangange ibindi bihugu ariko nanone uyu ari umushinga wo kuganirwaho muburyo burambuye.
Aho yagize ati: “Sinibwira ko twakwitega ko iki gitekerezo kizakunda kuko iby’ubukungu birakomeye kandi ugomba kubaha ibihugu byose”.
Idolari ry’abanyamerika rifite ijambo rikomeye ku isi aho 8% by’ihererekanya mpuzamahanga ry’amafaranga rikorwa mu madolari, naho bibiri bya gatatu by’ubwizigame mu mabanki makuru y’ibihugu bukaba buri mu madolari.
Ambasaderi wa Afrika y’Epfo muri BRICS, Anil Sooklal, yavuze ko ibindi biri mu bizigirwa muri iyo nama, harimo no kwagura uwo muryango ukagira abandi banyamuryango. Yavuze ko ibihugu 13 byamaze kwandika bisaba kwinjiramo, mu gihe bitandatu byo byabisabye mu mvugo.
U Bushinwa nibwo bwazanye igitekerezo cyo kwagura BRICS umwaka ushize. Ni igitekerezo cyakiranywe yombi n’impungenge ku bihugu bigize BRICS, kuko bishobora kugabanya ijambo ryabyo muri uwo muryango.
BRICS yashinzwe mu 2006, yitwa BRIC. Mu 2010 nibwo Afrika y’Epfo yinjiyemo ari nacyo gihugu cyashyizwemo kuva icyo gihe cyose. Ibihugu nka Arabie Saoudite na Iran biri mu byasabye kwinjizwamo mukwezi kwa 3, umwaka wa 2023.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.