I Masisi hakomeje kubera imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa, kuva mu Gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 01/02/2024.
N’i mirwano irimo kubera mu ma Localite aherereye mu nkengero za Sake, aho M23 ikomeje kwa mbura ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ibice byinshi birimo agace ka Shona na Kazinga.
Ahagana isaha za saatanu n’igice M23 yarimaze kwirukana ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa mu misozi iherereye muri Localité ya Ngungu, aho ndetse yabambuye n’umuhanda unyura muri ibi bice ugana muri Kivu y’Amajy’epfo.
Minembwe Capital News, imaze kwakira amakuru avuga ko kuri ubu imirwano irimo kubera muri Localité ya Bwiririza, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Andi makuru yemeza ko imitwe y’itwaje imbunda ifasha ingabo za Leta ya Congo kurwanya M23, ar’iyo FDLR na Wazalendo ko bamaze kwivana mu birombe by’amabuye y’agaciro byahoze ari byo kwa Mwangachuchu Edouard, bari barigabije, biherereye i Ngungu ahazwi ko ariwabo wa Batutsi benshi kuva mu myaka yakera.
Ibi bice byo mu nkengero ya Sake bikomeje kwigarurirwa na M23, mu gihe bivugwa ko ingabo za SADC zisutse ku bwinshi muri Sake ariko ko bamaze gusa n’abamaze kunanirwa n’intambara, n’ubwo iki nyamakuru cya Chimp Reports cyatangaje ko FARDC na SADC ko biteguye kwinjira m’urugamba rushya rwo kurandura M23.
Bruce Bahanda.