Itsinda ryabo mu mutwe wa Wazalendo bashatse gufunga umuhanda Goma na Sake nimugihe intumwa zirimo abaminisitiri baturutse i Kinshasa ryashakaga kujya ahitwa Nyabushongo, bikavugwa ko imodoka zarimo abaminisitiri na Minisitiri w’ingabo, Jean Pierre Bemba zatewe amabuye nabo basore bo mwitsinda rya Wazalendo.
Irijoro ryo ku wa Gatandatu nibwo intumwa za guverinoma zoherejwe ku mabwiriza ya Perezida Tshisekedi zageze i Goma kugira ngo zikore iperereza ku bwicanyi bwakozwe n’abashinzwe umutekano ku wa Gatatu ushize.
Aba baminisitiri mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki 3/09/2023, bagiye mu gace ka Katoy, ku muhanda wa Vitshumbi ahari urusengero rw’itorero Wazalendo, rishinjwa kuba ryarateguye imyigaragambyo iherutse kugwamo abantu benshi kugirango bakore iperereza.
Igipolisi kikaba cyafashe moto z’abamotari bari bafunze umuhanda ndetse hatabwa muri yombi impirimbanyi nyinshi zirimo uwitwa Jack Sinzahera.
Guhangana kandi kwagaragaye mu bindi bice by’umujyi, aho abamotari bafunze umuhanda mu nzira izwi nka “Kilomètre témoin” no mu duce twa Katoy na Majengo.
Minembwe Capital News, yabwiwe ko abaturage bigaragambyaga basaba ko Guverineri Gen Constant Ndima uyobora Kivu y’Amajyaruguru yirukanwa.
Ibi bikaba bije mu gihe mu Mujyi wa Goma bataribagirwa amahano yabaye kuwa 30/08/2023, ubwo abasirikare bicaga abantu bivugwa ko bagera mu 100 bari mu myigaragambyo yamagana Monusco yaje kuvamo ubwicanyi bukomeje kwamaganwa n’amahanga na rubanda.
Usibye minisitiri w’ingabo, iri tsinda ry’abaminisitiri ririmo kandi minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Peter Kazadi, uw’uburenganzira bwa muntu n’ubutabera, ndetse n’umugenzuzi mukuru wa FARDC.
Ikindi nuko iyo delegation ivuye Kinshasa yasabye abantu bose biciwe abantu kuba baza bakitaba kugira ngo iperereza rikorwe neza.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.