Havuzwe impamvu umutekano wazambye mu bice byo muri Mibunda.
Inyeshamba zo mu mutwe wa Red-Tabara zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi zashinze ibirindiro mu duce two muri Mibunda ho muri teritware ya Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, maze abaturage baturiye ibyo bice bafatwa n’ubwoba.
Amakuru y’ibanze avuga ko uyu mutwe wa Red-Tabara washinze ikambi yabo ahitwa Tubonde ha herereye muri Grupema ya Basimunyaka muri Secteur ya Itombwe.
Kuba iz’inyeshamba zashinze ibirindiro byabo muri izi nce, byatumye abaturage bagira ubwoba ndetse kandi no ku ruhande rw’ingabo za RDC zikora ibisa n’ibikanganye, ni mu gihe zahise zitangira kwikusanyiriza mu bice bigana aho ziriya nyeshamba zashinze ibirindiro. Ahanini ubu bwoba bwateye abaturage baturiye i Kipombo no mu nkengero zo muri utwo duce.
Ibyo byabaye mu gihe mu mpera z’ukwezi gushize kwa Cyenda uyu mwaka, hari habaye intambara ikomeye hagati y’uyu mutwe wa Red-Tabara n’Ingabo za RDC ku bufatanye n’ingabo z’u Burundi. Ni intambara yamaze hafi iminsi itatu ibera mu marango ya Marunde, Gipupu no mu bice bya Turambo.
Nyuma y’iyo mirwano havuzwe ko ingabo z’u Burundi zahise zerekeza muri ibyo bice byaberemo iyi mirwano ziturutse ku Ndondo ya Bijombo na Minembwe ndetse iz’indi ziva i Burundi.
Kugeza n’ubu amakuru yemeza ko iz’ingabo z’u Burundi zigikomeje kwa mbuka ziva mu Burundi aho zica Uvira zikazamuka i misozi y’i Ndondo ya Bijombo zigahita zigana mu Mibunda.
Kimweho n’ubwo Red-Tabara yavuye mu mashyamba yongera kuja i musozi mu bindi bice by’i Mulenge hari amahoro nka Minembwe n’i Ndondo no mu Bibogobogo.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.