Kuriki Cyumweru niwo wari umunsi wanyuma abari bahiritse ubutegetsi muri Niger bari bahawe wo kuba bavuye kungoma.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 07/08/2023, saa 7:30Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Hari impungenge kuhazaza ha Niger nyuma y’uko igihe ntarengwa cyari cyahawe abahiritse ubutegetsi ngo babe babusubije Mohamed Bazoum wabwambuwe, yarangiye.
Tariki 26/07/2023 nibwo abarindaga Perezida Bazoum bamuhiritse ku butegetsi, bufatwa na Gen Abdourahmane Tchiani wari ukuriye abari bashinzwe ku murinda.
Umuryango w’ibihugu byo muri Afrika y’Iburengerazuba (CEDEAO) wahise ufatira Niger ibihano ndetse utanga icyumweru cyo kuba ubutegetsi bwasubijwe Bazoum.
Itariki ya nyuma uyu muryango CEDEAO watanze ni tariki 06/08/2023, bitakorwa hakaba hakwitabazwa ingufu za gisirikare, aho uwo muryango ushobora kohereza zimwe mu ngabo zawo gusubiza Bazoum ku butegetsi.
Ntabwo biramenyekana niba ingabo za CEDEAO ziza guhita zijya muri Niger, dore ko ibihugu nka Mali, Burkina Faso na Guinée byitandukanyije n’uwo mwanzuro, binagaragaza ko Niger nigabwaho igitero bizafatwa nko gushotora abahiritse ubutegetsi.
Algeria nayo iri mu Majyaruguru ya Niger yasabye kwitondera ibyo gukoresha ingufu mu gukemura ikibazo cya Niger, ishishikariza abo bireba gushyira imbere ibiganiro.
Ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa bisanzwe bifite ingabo muri Niger, bishyigikiye CEDEAO mu gushyira igitutu ku bahiritse ubutegetsi ndetse byaba na ngombwa hagakoreshwa ingufu, nubwo abasesenguzi bagaragaza ko ari bibi kurusha gukemura ikibazo mu mahoro.
Impamvu ni uko gutera Niger bishobora gutuma ibindi bihugu nka Mali na Burkina Faso biyobowe n’abahiritse ubutegetsi, byinjira mu ntambara ikarushaho kuba mbi. Ikindi ni uko mu gihe u Burayi na Amerika byaba bishyigikiye abashaka gusubizaho Bazoum, u Burusiya bushobora kuza ku rundi ruhande bishyigikiye abahiritse ubutegetsi dore ko no mu myigaragambyo iheruka, abaturage bayitabiriye bafite amabendera y’u Burusiya, bashima igisirikare cyahiritse ubutegetsi.
Mu gihe kandi CEDEAO yatsinda, hibazwa uburyo Bazoum yasubira ku butegetsi igisirikare cyakabaye kimufasha cyatsinzwe. Ni nako byibazwa mu gihe igisirikare cyaba gitsinze, aho cyabana n’ibihugu baturanye n’ibyo bahuriye muri CEDEAO byashyigikiye iterwa ryayo.
Niger isanganywe ibibazo by’umutekano bituruka ku mitwe y’iterabwoba iri mu Burengerazuba bw’igihugu ndetse na Boko Haram mu Burasirazuba bw’Amajyaruguru hafi y’umupaka uyigabanya na Niger.
Gusa kohereza ingabo muri Niger byari mu murongo w’icyemezo cyafashwe n’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’iburengerazuba, CEDEAO, uyobowe na Perezida Tinubu.
Ni na byo Perezida Tinubu yasobanuriye inteko ishinga amategeko, umutwe wa sena ubwo yasabaga ko igihugu cye cyakohereza ingabo, nk’uko n’ibindi byo muri CEDEAO byemeye kubikora. Ibi byasobanuwe na Perezida wa Sena ya Nigeria, Godswill Akpabio.
Sena yavuze ko bidakwiye ko Nigeria ndetse n’ibindi bihugu byose bigize uyu muryango byohereza muri Niger ingabo zo kurwanya abasirikare bakuye Bazoum ku butegetsi, ahubwo ngo iki kibazo cyahabwa umurongo n’ibiganiro bya politiki.
Akpabio yasomye umwanzuro wa Sena, ugira uti: “Sena irashimira Perezida Bola Ahmed Tinubu n’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma muri CEDEAO ku buryo bahise bahagurukira n’uruhande bafashe ku kintu kibabaje cyabaye muri Repubulika ya Niger. Irasaba Perezida n’abandi bayobozi bo muri CEDEAO gushyira imbaraga mu buryo bwa politiki, dipolomasi n’ubundi mu gukemura iki kibazo cyo muri Niger.”
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.