Perezida Kim Jong Un, yirukanye umuyobozi w’igisirikare anasaba iki gihugu kwitegura intambara.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 10/08/2023, saa 1:30pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Nikuri uyu wa Kane(4), ibiro Ntaramakuru bya Guverinoma ya Koreya ya Ruguru( KCNA), byatangaje ko umukuru w’igihugu ca Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un ko yirukanye ku mirimo ye umuyobozi w’igisirikare wakoraga mungabo zohejuru anasaba ko hakorwa imyiteguro myinshi y’intambara, kongera ingufu mu ntwaro, ndetse no kwagura imyitozo ya gisirikare mungabo ze.
Amakuru aravuga ko Kim yabivugiye mu nama ya Komisiyo Nkuru ya Gisirikare yaganiriwemo ibijyanye na gahunda zo guhangana n’abanzi ba Koreya ya Ruguru batavuzwe amazina.
Ibi biro ntara makuru bya Koreya KCNA, bikaba byatangaje ko General mukuru mu gihugu, wari umuyobozi w’ingabo (Chief of the General Staff ), Pak Su Il “Yirukanwe”. Yari amaze amezi agera kuri arindwi ahawe izi nshingano.
Gen Pak yasimbuwe na Gen. Ri Yong Gil, wahoze ari minisitiri w’ingabo, ndetse wanabaye umuyobozi mukuru w’ingabo zisanzwe.
Gen Ri, yigezeho kuba umugaba mukuru w’ingabo. Ubwo yasimburwaga mu mwaka wa 2016. Kwirukanwa kwe ndetse no kutitabira ibirori bya leta byatumye muri Koreya y’Epfo havugwa ko yishwe. Yongeye kugaragara nyuma y’amezi make, ubwo yahabwaga undi mwanya mukuru.
Amakuru akomeza avuga kandi ko Kim yashyizeho umuhigo wo kwagura ubushobozi bwo gukora intwaro, nta gutanga ibisobanuro birambuye. Mu cyumweru gishize yasuye inganda z’intwaro aho yasabye ko hubakwa moteri nyinshi za misile, imbunda zirasa kure n’izindi ntwaro.
Amafoto yashyizwe ahagaragara na KCNA yerekanye Kim atunga urutoki i Seoul no mu turere dukikije umurwa mukuru wa Koreya y’Epfo ku ikarita.
Amerika yashinje Koreya ya Ruguru guha intwaro u Burusiya kubera intambara yabwo muri Ukraine, harimo ibisasu bya rutura, roketi na misile. U Burusiya na Koreya ya Ruguru byahakanye ibyo birego.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.