Hahishuwe amakuru yimbitse kumikoranire ya Leta ya Kinshasa numutwe w’itera bwoba wa FDLR.
None Tariki 16.03.2023. Aya namakuru yakorewe itohoza rihanitse akaba ari nomubyiciro bibiri nkuko Minembwe Capital News tubikesha Itangaza makuru rya AFrica Intelligence . Munyandiko zavumbuwe zigaragara ko zanditswe kw’Itariki 07.03.2023 zishikirizwa abahagarariye Ibihugu byo muburayi mugihugu ca Republika y’Urwanda.
Murizo nyandiko zavuga ko kuva imirwano itangira hagati y’igisirikare ca Republika iharanira democrasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23, ubutasi bw’igisirikare cu Rwanda( RDF) butigeze buhagarara ahubwo bwakomeje gukurikirana imikoranire y’Ingabo za FARDC n’umutwe w’itera bwoba wa FDLR ushinjwa Ubwicanyi bwakozwe mumwaka wa 1994.
Murizo nyandiko zavumbuwe zavuga ko kandi ubutasi bw’igisirikare cu Rwanda(RDF), bagaragaje ibikorwa by’ibanga byakomeje kubaho hagati ya FDLR nigisirikare ca Kinshasa (FARDC), ahagana mumwaka wa 2022. Izo nyandiko zigaragaza ibiganiro n’imikoranire imwe mubya politiki ndetse nibya Gisirikare bikaba byaragizwemo uruhare na Maj Gen Pacifique Ntawunguka wanashyiriweho ibihano n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano kw’Isi.
Gen Ntawunguka asanzwe ari Umuyobozi mukuru wumutwe wa FDLR mubyagisirikare, azwi ku izina rya Omega yaganiriye na Governor w’urwego rwa Gisirikare rwahawe kuyobora Intara ya Kivu ya Ruguru, Constant Ndima.
Itsinda ry’Ubutasi bw’u Rwanda (NISS) rivuga ko mu kiganiro cihariye Cabaye kw’Itariki 19.05.2022, iki kiganiro cabaye hakoreshejwe téléphone ngendanwa Gen Omega yasabaga ko abarwanyi be bishurwa kugira ngo bakomeze gufasha FARDC mu rugamba rwaberaga muri Teritwari ya Rutshuru homuri Kivu Yaruguru.
Gen Omega mumajwi ye yunvikanye avuga ko abasirikare be bagomba kwishurwa amafaranga mumadorali angana na 300 kuri buri musirikare we w’umukomando wo mu itsinda ryihariye rizwi nka Crap ndetse n’itsinda ry’abarwanyi bahambaye ba FDLR bayoborwa na Colonel Ruvugayimikore Ruhinda.
Nyuma y’iminsi itatu batarishyurwa, abasirikare 45 bari mu itsinda ryari ryagiye ku rugamba bayobowe na Lieutenant Noheli Nyiringabo, banze kujya mu mirwano.
Itsinda rya NISS kandi, rivuga ko imyitwarire y’igisirikare ca Congo yo gufasha umutwe wa FDLR, cawuhaye imbunda, amasasu, imodoka ndetse nimyambaro ya Gisirikare (Uniforme cangwa Tenue). Ikindi nuko abasirikare ba FDLR bari bambaye imyenda ya FARDC ubwo bari bambutse umupaka bajya muri Uganda mu rwego rwo kugaba ibitero kumutwe wa M23 mu Mumuhana wa Bunagana mumwaka wa 2022.
Dore i bimenyetso byagaragazaga imikoranire ya FARDC na FDLR byeretswe President Felix Tshisekedi i Kinshasa mumwaka wa 2022. Nimugihe Intumwa z’u Rwanda zagiriye uruzinduko i Kinshasa zirimo Umuyobozi Mukuru wa NISS, ariwe bwana Brigadier Gen Joseph Nzabamwita na Brigadier Gen Vincent Nyakarundi uyobora urwego rw’iperereza rw’Ingabo z’u Rwanda(RDF).
Icogihe Président Tshisekedi yababwiye ko atarazi ko harimikoranire y’Ingabo ze (FARDC) na FDLR. Ibi usanga bihabanye n’ibyo yatangaje mukwezi kwa mbere 2023 mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bo mu karere aho yemeye ko yumvise ko hari imikoranire y’igisirikare cye(FARDC) na FDLR.
Igisirikare ca Republika iharanira democrasi ya Congo (FARDC) caje guhindura Maj Gen Peter Nkuba Cirimwami ku buyobozi bw’ibikorwa bya Gisirikare mu Ntara ya Ituri byo kurwanya M23 muri opération yiswe Sokola II, aho uyu yakekwagaho ubufatanye na FDLR kuva mu ntangiro zumwaka wa 2022 kugeza none.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.