Ubutegetsi bwa Kinshasa bwise Gen Nkunda, Ntaganda na Mwangachuch Abanyarwanda.
Ubwo bari murukiko rukuru rwa gisirikare rwa Ndolo, homu mujyi wa Kinshasa, abari muri uru rukiko bise General Laurent, Bosco Ntaganda ufungiwe muri gereza mu Buholandi na Edouard Mwangachuchu usanzwe ari umudepite muri Repubulika ya Democrasi ya Congo kurubu akaba ashinjwa kuba akorana nabanzi b’igihugu ca RDC.
Uwabise Abanyarwanda ni umwunganizi w’Abanyekongo bavuga ko bagizweho ingaruka n’ibyaha bishinjwa Mwangachuchu, baregera indishyi. Uyu ni Me. Yodi Mpungu.
Uyu munyamategeko yavuze ko Mwangachuchu ukurikiranweho ibyaha birimo ubugambanyi ari umuterankunga w’umutwe witwaje intwaro wa M23 kandi ngo atanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda yifashishije ibirombe 36 bya Bisunzu.
Ati: “Mwangachuchu, umunyamuryango ukomeye wa RCD-Goma yahawe ku buntu ibirombe 36 bya Bisunzu, byifashishwa mu iterambere ry’u Rwanda kandi bigakomeza guhungabanya RDC. Abanyarwanda baremye RCD-Goma barimo Mwangachuchu wabaye Visi Perezida na Perezida wayo.”
Uyu munyamategeko yakomeje avuga ko CNDP yakomowe kuri RCD-Goma kandi ko iyi mitwe ya gisirikare yose yari igizwe n’Abanyarwanda.
Ati: “CNDP yari igizwe n’Abanyarwanda Nkundabatware, Bosco Ntaganda, uyu munsi ntibakiri Abanyekongo ahubwo ni Abanyarwanda. Abanyarwanda ba RCD-Goma baremye M23 hamwe na Mwangachuchu utera inkunga uyu mutwe w’iterabwoba utera RDC. Ibirombe bya Bisunzu yabihawe kugira ngo bifashe u Rwanda.”
Ariko umunyamategeko wa Mwangachuchu, Me Thomas Gamakolo, we yamaganye ibyavuzwe na Me Mpungu, ati: “Umukiriya wacu ntaho ahuriye n’u Rwanda, yewe na M23. Ntabwo twumva impamvu ubushinjacyaha bw’igihugu bushyira ibyo u Rwanda rukora ku mutwe we.”
Yakomeje agira ati: “Birababaje kuko tubifata nk’imyumvire mibi. Uru ni urubanza rw’urwango. Ntabwo umukiriya wacu ari Yesu Kirisitu w’Abatutsi. Ntabwo twamushyiraho ibyaha byose Abatutsi bakora.”
Ubushinjacyaha tariki ya 25/07/2023 bwasabiye Mwangachuchu igihano cy’urupfu, gisimbuzwa igifungo cya burundu. Me Mpungu we yongereyeho ko uyu mudepite yacibwa indishyi y’amadolari miliyari enye.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.