Umukuru w’igihugu c’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Gen Kabarebe muri Guverinema ya Kigali. Kabarebe akaba yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu ijoro ryakeye rishira kuri uyu wa Kane tariki 28/09/2023.
General James Kabarebe yagizwe Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, atsimbura Prof Nshuti Manasseh wagizwe Umunyamabanga Mukuru mu Biro bya Perezida wa Repubulika ushinzwe Imirimo yihariye.
Gen Kabarebe wahawe inshingano nsha, yari agiye kuzuza ukwezi ashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru nk’Umusirikare, aho yagishizwemo tariki 30 z’ukwezi gushize kwa Munani, we n’abandi Bajenerali 12 barimo General Fred Ibingira.
Kabarebe agarutse muri Guverinoma y’u Rwanda nyuma y’imyaka itanu, kuko yari yavanywe ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo kuva muri 2018, ahita agirwa Umujyanama Wihariye wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano.
Mu bandi bahawe inshingano na Perezida Paul Kagame, ni Francis Gatare wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) asimbura Clare Akamanzi wari umaze imyaka itandatu kuri uyu mwanya.
Francis Gatare wari usanzwe ari Umujyanama Mukuru wa Perezida mu by’Ubukungu agarutse ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa RDB, n’ubundi asimbura Clare Akamanzi bari basimburanye muri 2017.
Barimo kandi Dr Yvonne Umulisa wagizwe Umunyamabanga Uhoraho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.
Dr Yvonne Umulisa wari asanzwe ari umwarimu w’Ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, afite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’ubukungu mpuzamahanga n’Iterambere yakuye muri Kaminuza ya Académie Universitaire Louvain yo mu Bubiligi.
Alphonse Rukaburandekwe na we yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe guteza imbere imiturire mu Rwanda, naho Bonny Musefano agirwa Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Tokyo.
James Kabarebe n’inde?
Uyu wahoze ari umusirikare mungabo za RPF kuvuga u Rwanda mu myaka mirongwitatu utamushizemo ubusa nuwibesheho gato.
Kabarebe Afatwa nk’umwe mu bantu ba hafi cyane ya Perezida Paul Kagame
Mu gihe cy’intambara Kabarebe yabaye ‘aide-de-camp’ (somambike) we
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
Félicitations Rwose bakomerezeaho bakorere urwababyaye
Président Kagame yabizeye namwe mukore neza