Abasirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo n’abo mu muryango wa b’ibumbye bafite misiyo y’amahoro y’Umuryango wa L’ONI (Monusco) batangije ibikorwa bihuriweho byo kurwanya imitwe yitwaje imbunda ihungabanya umutekano mu duce twa RDC.
Inkuru dukesha Radio Okapi yatangaje ko ibi bikorwa byatangiriye mu giturage cya Masikini, teritwari ya Djugu mu Ntara ya Ituri mu ijoro ryo ku wa Mbere rishira uwa Kabiri, mukwezi kwa Cyenda, 2023.
Umuvugizi w’igisirikare cya FARDC muri Ituri, Lt Jules Ngongo, yatangaje ko ibi bitero byamaze gutangira kandi ko ubufatanye bwo kurwanya imitwe yitwaje imbunda ihungabanya amahoro birakomeza.
Lt Ngongo yagize ati: “Mwamenya ko ingabo za RDC ku bufatanye na MONUSCO, muri gahunda yo guhuza ingabo ku rwego rw’ibikorwa, twiyemeje kongera imbara mu kurinda abaturage bacu imitwe yitwaje imbunda ikiri ikibazo ku nzira y’amahoro.”
Uyu musirikare yavuze ko kuri uyu wa Kabiri tariki 03/10/2023, atatangaza imibare y’abarwanyi b’inyeshyamba biciwe muri ibi bitero cyangwa se ababikomerekeyemo.
Biteganyijwe ko ingabo za MONUSCO zizava ku butaka bwa RDC mu kwezi kwa 12, 2023, gusa impande zombi zagiranye ibiganiro, zumvikana ko zizongera ubufatanye muri aya mezi make asigaye, mbere yo gutaha.
Gusa, mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, ibihugu bitandukanye byagaragaje ko gutaha kw’ingabo za MONUSCO kuzasiga icyuho gikomeye mu mutekano wa RDC, kuko ngo bigaragara ko ingabo z’iki gihugu n’iziri mu butumwa bwa EAC zidafite ubushobozi bwo kukiziba.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
Nihatari nibagerageze amahirwe hanyuma barebeko icyizere bakigarura.