Enock Habiyambere, yageneye ubutumwa Abanyamulenge bafitanye amakimbirane i Mbarara mu gihugu cya Uganda.
Umunyamulenge ubabajwe n’inkuru yanyuze aha ku itariki ya 07/07/2024, ivuga imvururu zivugwa muri Mutualite y’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge baturiye i Mbarara muri Uganda, yatanze ubutumwa bwo kubahonya, abasaba kugira ubumwe n’ubwiyunge.
Enock watanze ubutumwa bwanditse, abinyujije ku munyamakuru wa Minembwe Capital News, yabanje kuvuga ko we atuye mu Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, maze mu butumwa bwe, atangira asuhuza abanye-mbarara, aho yagize ati: “Nshuti bavandimwe ba Banyamulenge bagize Mutualite y’i Mbarara, ho mu gihugu cya Uganda, turabasuhuje.
Ntabwo twishimiye kumva amakuru yanyu ko mutari kuvuga rumwe, ku byerekeye amatora murimo y’abayobozi banyu. Rwose biduteye isoni kumva ngo muri gusubiranamo kandi muri mu mahanga.”
Ubu butumwa bwanditse bwatanzwe na Enock Habiyambere, bukomeza bugira buti: “Turabasaba kugira amahoro no guterana, kandi mugerageze rwose gusubize ibintu mu buryo, amazi atararenga inkombe. Ndanabasaba gukora iyo bwakabaga mutegure amatora neza nk’uko byagakwiye.”
Yongeye gushimangira ibi, aburira umuyobozi na team bakoranaga bacyuye igihe, abasaba kurekura ubutegetsi maze abandi nabo bakayobora.
Ati: “Bwana muyobozi n’abo mukorana mwese, kuki murangiza manda ariko nti murekure, ngo murekere n’abandi nabo bayobore ku nyungu zabo muyoboye n’Abanyamulenge bose muri rusange . Ni mutegura amatora abereye , ari mu muco mwiza. Biba byiza ko abaturage ari bo bahitamo ubayobora.”
Ubutumwa bwe busoza buvuga ko icyingenzi ari uko Abanyamulenge aho baherereye hose batekana kandi bakagira amahoro.
Ati: “Ntabwo twobura amahoro mu gihugu cyacu kubera leta mbi ya Tshisekedi Tshilombo, ngo twongere twibuze amahoro twenyine ubwacu iyo tuba twarahungiye birababaje ndakurahiye.”
Ubu butumwa bwaje nyuma y’uko i Mbarara havutse amakimbirane muri Mutualite y’Abanyekongo baturiye ako gace. Ayamakimbirane, nk’uko bivugwa n’abaho, bavuga ko ashigikiye ku kuba ubuyobozi bucyuye igihe budashaka kurekura ingoma, bityo bikaba byatumye imiryango imwe, yamaze kwivana muri ayo matora. Ishinja ubuyobozi bwa Mutualite kudategura ibibereye.
Iyo miryango ni uw’Abasegege n’uw’Abarundi, ndetse harandi makuru avuga ko uw’Abahima nawo wikuyemo n’ubwo kuri Minembwe Capital News tutarabona inyandiko zabo zisezerera Mutualite.
MCN.