Dr Charles Murigande wabayeho umuyobozi ukomeye mu butegetsi bwa leta ya Kigali ndetse nomu i shyaka rya RPF Inkotanyi, yatanze isomo rikaze ku nyigisho yarahuye mu muryango “Unity Club Intwararumuri,” n’inyigisho avuga ko zagize uruhare runini mu kurandura imyitwarire idahwitse yagaragaraga kuri bamwe bakurwaga ku buyobozi hambere bagasharirirwa, bamwe bakanahunga Igihugu.
Nk’uko Iy’inkuru tuyikesha ikinyamakuru cya Radio 10, Dr Charles Murigande yigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, kuva mu mwaka w’ 2002 kugeza mu mwaka w’ 2009, muri leta ya Perezida Paul Kagame, akaba yaranagize imyanya mu nzego nkuru z’Igihugu, aho yaje kuba kandi minisitiri w’uburezi mu mwaka w’2009 kugeza mu mwaka w’2011, yatangaje ibi ubwo yagaragazaga umusaruro w’Umuryango Unity Club Intwararumuri.
Murigande, yavuze ko yagize amahirwe yo kuba umunyamuryango wa Unity Club Intwararumuri, kuva washingwa na Madamu Jeannette Kagame, kandi ko hari byinshi yawungukiyemo.
Dr Charles Murigande, yagize ati “Ikintu gikomeye Unity Club imaze kubaka mu buyobozi, ni uko abantu benshi bamaze gusobanukirwa ko kuba umuyobozi ari ukuba umugaragu w’Abaturarwanda, kandi atari ikintu uba mu gihe ugifite Post uhagarariye, ari ikintu ukwiriye kuba mu gihe cyose.”
Dr Murigande avuga ko mu gihe cyo hambere hari abantu bavanwaga mu myanya y’ubuyobozi bakagaragaza imyitwarire y’umujinya yo kutanyurwa no kuba batakiri abayobozi.
Ati “Hari igihe kera abantu bavaga mu buyobozi, ukabona barashaririye, bamwe barahunze abandi bagize bate, ibyo bintu byose byarashize.”
Yakomeje agira ati “Ndahamya ko Unity Club yatanze umusanzu mu kongera kubaka iyo myumvire myiza yo kuba uri Umuyobozi, ukaba uri Minisitiri umwaka umwe, ibiri se, itanu se, byarangira ukagenda ugakomeza ukaba Umunyarwanda ufite akamaro, aho atuye mu byo akora, utumva ko ubwo yavuye ku Buminisitiri nta gaciro agifite cyangwa yibagiranye.”
Uyu Mugabo Murigande avuga ko inyigisho zirahurwa muri Unity Club zagize uruhare rukomeye mu kumvisha abayobozi ko igihe bakiri mu nshingano, baba bagomba kumva ko babereyeho gukorera abaturage, kandi ko nanone igihe bazivuyemo baba bakwiye gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu.
Dr Charles Murigande, yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru avuye ku mwanya w’Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere, ari na wo mwanya yasorejeho.
Ibiganiro byanyu ntacyo byari bibaye, ni uko mushyiraho amafoto ya illuminati, y’ubusambanyi, mukaba mukora contrat na satani mutabizi. Niba buri link yose ariko igomba kumera, ahubwo mwayiheba, niba isaba ko muban a kuyoba!
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
Ibiganiro byanyu ntacyo byari bibaye, ni uko mushyiraho amafoto ya illuminati, y’ubusambanyi, mukaba mukora contrat na satani mutabizi. Niba buri link yose ariko igomba kumera, ahubwo mwayiheba, niba isaba ko muban a kuyoba!