Kuri uyu wa Kane, tariki ya 04/01/2024, ubuyobozi bw’u mutwe wa Alliance Fleuve Congo (AFC), uheruka kuvuka vuba, wa buriye Ingabo z’u muryango w’iterambere w’Afrika y’Amajy’epfo (SADC), ko ubufasha bwabo butazabuza ko bashiraho iherezo ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
Ingabo za SADC, zoherejwe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, tariki ya 15/12/2023, aho zaje gufasha leta ya Kinshasa kurwanya Inyeshamba zo mu mutwe wa M23.
Ibi byemejwe n’umuvugizi w’Ingabo z’Afrika y’Epfo, Barabara Lopi, ubwo yakoranaga iki ganiro n’ikinyamakuru cya Daily Maverick, yagize ati: “Misiyo y’Ingabo za SADC, yatangiye tariki ya 15/12/2023, kandi ikigenderewe ni ugufasha leta ya Kinshasa guhasha umutwe w’inyeshamba wa M23.”
Nyuma y’uko hatangajwe ibya SADC, Nangaa, ukuriye umutwe wa AFC, yahise asaba ibihugu bigize umuryango w’Afrika y’Amajy’epfo SADC, gukorera munyungu z’Abaturage abo ahamya ko bahemukiwe na perezida Félix Tshisekedi, mu matora y’umukuru w’igihugu yo kw’itariki 20/12/2023.
Corneille Nangaa, yanavuze ko perezida Félix Tshisekedi, yagambaniye Ingabo z’u muryango w’Afrika y’iburasirazuba (EACRF), azirukana k’ubutaka bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, mugihe zari zaragiye ku mufasha kugarukana amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.
Yahise anahishurira SADC, ko perezida Félix Tshisekedi, agiye kwirukana Ingabo z’u muryango w’Abibumbye MONUSCO, ziri mu butumwa bwo kubunga bunga amahoro muri RDC, kuva mu mwaka w’2004.
Nangaa, aha niho yaburiye SADC ko byanze bikunze ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, bugiye gushirwaho akodomo.
Yagize ati: “Turizeza SADC n’Ingabo zayo ko tuzi neza imikoranire yabo na leta ya Kinshasa kandi vuba turashiraho iherezo k’u butegetsi bwa Tshisekedi.”
Umutwe wa AFC, wavukiye mu gihugu ca Republika ya Kenya, aho washinzwe na Corneille Nangaa, w’igeze kuyobora Komisiyo y’igenga ishinzwe gutegura Amatora CENI, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ahagana mu mwaka w’2018.
Nangaa, kuri ubu aherereye i Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.