Charles Onana uzwiho gupfobya genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda yageze mu rukiko.
Ni Charles Onana ufite ubwenegihugu bubiri, ubw’u Bufaransa akaba anavuka muri Cameroun,ashinjwa guhakana genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, yageze imbere y’urukiko ahakana ibyo ashinjwa, yemeza ko mu Rwanda habaye genocide yakorewe Abatutsi.
Amakuru avuga ko urubanza rwa Onana rwatangiye kuburanishwa i Paris mu Bufaransa ku ya 07/10/2024. Uyu yarezwe n’imiryango irimo Survie ugizwe n’abarokotse genocide, uwabanyarwanda baba mu Bufaransa, ishami rya Ibuka ryo mu gihugu cy’u Rwanda n’ihuriro CPCR riharanira kugeza mu butabera abagize uruhare muri genocide bahungiye mu Bufaransa.
Ni ikirego gishingiye ku gitabo cya Onana yise “Rwanda, la vérité sur l’operation Turquoise.” Iki gitabo cyasohotse tariki ya 30/10/2019, kigaragaza ko nta mugambi wa genocide yakorewe Abatutsi wabayeho, kandi ko na yo ubwayo itabaye, agahamya ko u Rwanda rwabeshye amahanga, nk’uko iy’inkuru tuyikesha igitangazamakuru cya IGIHE.
Charles Onana ubwo yari imbere mu rukiko, yavuze ko adahakana ko hari icyaha cya genocide.
Yagize ati: “Ntabwo mpakana genocide nta n’ubwo nzigera mbikora.” Yashimangiye ibi avuga ko genocide yabayeho kandi ko ari ukuri kudashidikanywaho.
Gusa, ibyo yavuze bitandukanye kure nibyo yanditse mu bitabo bye, kuko yakunze kumvikana ahakana genocide yakorewe Abatutsi ndetse akanayipfobya cyane.
Mu byo yanditse yavuze ko kuvuga ko genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda yateguye n’ubutegetsi bw’Abahutu ari ubugambanyi kandi ko ari cyo kinyoma gikomeye mu kinyejana cya 20 cyabayeho.
Ibi mu kubyandika, kiriya gitangaza makuru cyavuze ko yirengagije ko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, inkiko zo mu Bufaransa n’u Bubiligi ndetse n’izo mu Rwanda hari benshi zahamije icyo cyaha ndetse kuri ubu bari kurangiza ibihano byabo.
Muri urwo rubanza Charles Onana yahamagaye abatanga buhamya bagera kuri 20 barimo abahoze ari abasirikare bakuru b’Abafaransa n’abu Rwanda.
Biteganijwe ko abatangabuhamya bazakomeza kumvwa kuzageza tariki ya 11/10/2024 ari nabwo urubanza ruzasozwa. Umunyamategeko Me Andre Martin yavuze ko mu gihe Charles Onana yahamwa n’icyaha byaba urugero rwiza no ku bandi bapfobya bakanahakana genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
MCN.