Abo birukanwe mu buyobozi bwa CNL barimo Abadepite 10 bo bashinja Agathon Rwasa kuyobora nabi ishyaka, gushyira imbere inyungu ze no kubiba amacakubiri mu barwanashyaka.
Terence Manirambona wahoze ari umuvugizi wa CNL akaba ari we ukuriye agatsiko k’abirukanye Agathon Rwasa, yavuze ko Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka, Simon Bizimungu ari we ugomba kuba umuyobozi mukuru by’agateganyo.
Yavuze ko mu kwirukana Agathon Rwasa ari uko basanze mu ishyaka bimaze kurenga umurongo nyuma yo kumusaba kwicara hamwe inshuro nyinshi ariko akabirenza ingohe.
Yagize ” Tuzasoma amategeko y’ishyaka maze adukiranure, nibaza ko ari wo muti urambye kuko bikomeje uku ryasenyuka.”
Simon Bizimungu, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rya CNL yateye utwatsi abahiritse ku butegetsi Agathon Rwasa maze bakamwimika ngo ayobore inzibacyuho, avuga ko abafashe icyo cyemezo batazi amategeko y’ishyaka.
Yashimangiye ko Agathon Rwasa ari we ukiyobora iryo shyaka, kuko kumusimbuza bigomba kunyura mu Nteko rusange idasanzwe y’ishyaka rya CNL.
Yagize ati “Mbanze ntere ibyatsi ibyo abo bantu bakoze kuko ibyo bakoze bavuga ko bakuye ku buyobozi umukuru w’ishyaka mu magambo y’Ikirundi bakoze ibidakorwa kuko nta mategeko na make bisunze yabaha uburenganzira bwo gukora ibyo bakoze.”
Yagize ati “Ayo mategeko mbona ko bayasomye acuritse, bari bagerageje guhirika ubuyobozi bw’ishyaka ariko ibintu nk’ibyo byataye agaciro muri iki gihe mu gihugu cyacu.”
Bizimungu avuga ko ibyakozwe na kariya gatsiko bitemewe n’amategeko anasaba inzego z’umutekano kubakurikirana bakagaragaza ububasha bwo gutegura inama aho bwavuye mu gihe iri shyaka riherutse kubuzwa n’ubutegetsi bw’u Burundi gutegura inama izo arizo zose.
Yakuriye inzira ku murima kandi abifuza ko iri shyaka ryacikamo ibice kubera inyungu za politiki, ahamya ko abakoze ariya makosa bazabyicuza cyane.
Agathon Rwasa wahoze ari inyeshyamba, uzwiho nab’Anyamulenge kuba ariwe urinyuma yubwicanyi bwakorewe Abanyamulenge basaga 165, biciwe mu Gatumba ahagana mumwaka wa 2004, akunze gushinja Leta y’u Burundi gutegura isenywa ry’ishyaka rye mu nyungu za CNDD-FDD iri ku butegetsi mugihugu c’u Burundi.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.