Amakuru arambuye kuri gahunda y’u Bwongereza yaburijwemo yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Ni myanzuro yafashwe na minisitiri w’intebe mushya w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer, aho yayifashye ku munsi w’ejo hashize akimara guhabwa izi nshingano.
Igitangaza makuru cya The Telegraph dukesha iy’inkuru cyatangaje ko cyahawe amakuru n’abantu b’imbere mu ishyaka rya Labour Party, avuga ko ibyo kohereza abimukira mu Rwanda byahagaritswe.
Kuva na mbere iri shyaka ryari ryaravuze ko mu gihe ryoramuka ritsinze amatora y’abagize inteko ishinga mategeko yabaye ku wa Kane, icyo rizihutira cya mbere ari ukudobya gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, rikavuga ko ibyo ku bohereza bidakurikije amategeko.
Gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda bwa mbere yifujwe ubwo Boris Johnson yari minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, ikomeza no ku buyobozi bwa Liz Truss na Rish Sunak uwatsimbuwe na Sir Keir Starmer.
Iyi gahunda yari imaze imyaka ibarirwa kuri ibiri yagiye idindizwa n’inkiko zagiye zitambika Guverinoma y’u Bwongereza.
Ingingo ijyanye na yo by’umwihariko iri mu zagiye zibandwaho ubwo abahatanye mu matora yo mu Bwongereza barimo biyamamaza.
Umwe mu bantu b’imbere mu ishyaka ry’Abakozi yabwiye kiriya gitangaza makuru ko “ubu yamaze gupfa.”
Byitezwe ko u Bwongereza bugomba gushyira iherezo kuri iyi gahunda biciye mu masezerano bwari bwarasinyanye n’u Rwanda.
Cyanatangaje kandi ko mu gihe cyo gusesa amasezerano byitezwe ko u Bwongereza buzazana ingingo ivuga ko nta yandi mafaranga buzongera guha u Rwanda uhereye umunsi azaseswa.
Nk’uko binavugwa nuko kuva ariya masezerano asinywe u Rwanda rwari rumaze guhabwa miliyoni 270 z’ama-pounds.
Gusesa ariya masezerano bisobanuye ko u Bwongereza bwahita ‘burokora’ miliyoni 100 bwagombaga kwishyura mu mwaka utaha w’ 2025 ndetse n’uwa 2026.
Kugeza ubu ntacyo leta y’u Rwanda iratangaza ku bijyanye n’iseswa ryariya masezerano, gusa kuri uyu wa Gatandatu byitezwe ko Guverinoma y’u Rwanda isohora itangazo, riza kuba riha ikaze Guverinoma nshya y’u Bwongereza ivugwaho kuyadobya.
MCN.