Ihohoterwa rikorerwa Abanyamulenge, rikomeje gufata intera nimugihe kandi leta ya Republika ya Demokarasi ya Congo, yafunze Colonel Olivier Gasita, wo mungabo za FARDC.
Isoko yacu dukesha ay’amakuru avuga ko Colonel Olivier Gasita, yahagaritswe n’abashinzwe umutekano i Kinshasa, kumurwa Mukuru w’igihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, kuri uyu wokuwa Kabiri, tariki 24/10/2023, aho bamufashe igihe co kugicamunsi.
Nk’uko Minembwe Capital News, yabwiwe uyu musirikare uvuka mu misozi miremire y’Imulenge, homu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, ngoyaba yarazize kuba ari Umunyamulenge (Tutsi).
Colonel Olivier Gasita, afunzwe mugihe Abanyamulenge bari bagize igihe batakira imiryango Mpuzamahanga n’iyimbere mu gihugu ko leta ya Kinshasa ikomeje kubahohotera n’inyuma y’uko Abanyamulenge bakomeje kwibasirwa abatishwe bagafungwa harimo na Dr Lazare Sebitereko wafunzwe azira ubwoko bwe, Lazare Sebitereko yarazwi mubikorwa by’iterambere aho y’ubatse ibikorwa birimo amashuri mubice byinshi biherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, dusanga yarubatse amashuri mu Mikarati, Minembwe ndetse na Uvira.
Colonel Olivier Gasita, n’inde?
Ahagana m’ukwezi kwa 12/2018, Colonel Gasita, yagizwe administrateur wa teritware ya Yumbi homu Ntara ya Maïndombe, nyuma y’uko uwari administrateur wiyo teritware yaramaze gupfa maze Gasita ahabwa icizere n’abaturage baturiye ibyo bice nimugihe yari yarayoboye ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo( FARDC) muri za operation zakozwe icyogihe batsintsura Inyeshamba zari zarazonze abaturage ba Yumbi, mubihe byimyaka myinshi amaze kuvanwa aha yahise yoherezwa i Kinshasa, aho yahise aba disipo(ntakazi).
Uyu musirikare uvuka m’ubwoko bwa Banyamulenge, Colonel Olivier Gasita, yabaye mu Nyeshamba za AFDL zahoze ziyobowe n’uwigezeho kuba perezida wa RDC, Laurent Désire Kabila.
Colonel Olivier Gasita, ahagana mu mwaka w’2002, yabayeho icegera ca Gen Pacifique Masunzu wari umaze kwigomeke k’umutwe wa RDC Goma, aho baje kurwana Urugamba rukomeye rwasize ruhitanye benshi m’ubwoko bw’Abanyamulenge, ariko birangira ur’u rugamba ruhesheje Masunzu ipeti rya General. Gusa Gen Masunzu yaje gufunga Olivier Gasita, mugihe c’umwaka urenga. Nyuma Olivier Gasita yaje guhabwa icizere na leta ya Kinshasa yariyobowe na Joseph Kabila Kabange, ahabwa umwanya ukomeye muri teritware ya Yumbi, nk’uko twabivuze harugu.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
Imana imuburanire