I Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hafashwe abarimo abasirikare ba FARDC n’Abanyarwanda bibisha imbunda.
Amabandi ruharwa arimo abasirikare barindwi bo mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya hakabamo n’Abanyarwanda barenga 8, n’ibo bafatiwe i Goma, nk’uko byemejwe n’inzego z’u buyobozi bwa Polisi mu Mujyi wa Goma .
Aba batawe muriyombi, ubwo abashinzwe umutekano bari muri Operasiyo y’umutekano yakozwe mu ijoro ryo k’uwa Kabiri rishira ku wa Gatatu, tariki ya 07/02/2024. Bya vuzwe ko abafashwe bose bagera kuri 44 ko kandi bafatiwe muri Quartier ya Bujovu na Majengo, byo muri Komine ya Karisimbi.
Komiseri mukuru wa Polisi i Goma, Faustin Kapend Kamand yabwiye itangaza makuru ko abafashwe bose bari mu matsinda y’abantu benshi bakora ubujura bitwaje imbunda.
Yavuze kandi ko ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi buhanganye na M23 n’abajura kabuhariwe bibisha intwaro zirimo n’iza gakondo.
Muri abo bajura harimo abasirikare b’igihugu n’abandi bayobozi bakorera leta.
Naho abiswe Abanyarwanda harimo abagore batanu n’abagabo 5, bose bakaba ari icumi.
Komiseri wa Polisi yakomeje avuga ko abo bajura bafatanwe imbunda zitanu zo mu bwoko bwa AK-47 n’indi ya JP, magazine z’itatu zuzuye amasasu n’izindi zibiri zirimo ubusa.
Bari bafite kandi n’imyambaro yagisirikare idatoborwa n’amasasu, n’intwaro gakondo ndetse n’ibiyobyabwenge.
Ubuyobozi bwa Polisi bukaba bwemeje ko bugiye gukaza umutekano kuburyo bukaze.
Bruce Bahanda.