Umutwe witwaje imbunda wa Mai Mai, muri teritware ya Fizi bakomeje kunyaga abagenzi bakoresheje ubu basha bw’intwaro baba bitwaje.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 01/08/2023, saa 3:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wa Mbere tariki 31/07/2023, ahagana mu masaha y’umugoroba wa Joro, abagenzi bavaga Baraka berekeza mu Lusenda, banyazwe Amafanga menshi bayanyagwa n’inyeshamba zo mu mutwe wa Mai Mai .
Iki gikorwa co kunyaga abagenzi cabereye mugace ka Icwa cangwa Lulinda nkuko babivuga. Lulinda ikaba ibarizwa muri Groupement ya Basimunyaka Secteur ya Tanganika akaba ari muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo.
Mumakuru Minembwe Capital News, imaze kwakira yizewe nuko aba bagizi banabi babashe gukoresha ububasha bafite bambura abagenzi ifaranga za makongomani angana n’ibihumbi magana inani( 800.000Frc), batwara kandi ibikoresho birimo ibikapu birimo imyenda ndetse na matelephone ngendanwa, nkuko tubikesha Radio yabaturage ikorera murako gace ka Lusenda.
Ibi Kandi byemejwe numwe mubakora akazi ko gutwara abagenzi akoresheje Moto, bwana Dunia Msema, yagize ati: “Nibyo aba bagizi banabi biba abantu bakoresheje ububasha bwogutunga imbunda banyaze abagenzi ibyabo. Mubyo banyaze harimo Amafanga, ibikapu amahuzu ndetse nama telephone ngendanwa. Turasaba leta gukora inshingano zabo mukurinda abaturage nokubashakira umutekano.”
S’ubwambere ibi bikorwa byokunyaga abagenzi muruyu Muhanda, kuko umwaka ushize tariki 19/12/2022, imodoka ya Monusco yavaga Baraka igana Uvira yahuye naba bagizi banabi bo mwitsinda rya Mai Mai, bashimuta abari muriyo modoka dore ko byavuzweko harimo abakozi bane(4) bo muri P-DDDRCS naba Chofeurs. Aba baje gukizwa aruko hakoreshejwe Amafanga ndetse nubutabazi bwo mungabo za FARDC zomuri 222ème brigade ikorera Mboko.
Twabibutsako nabakozi ba Ebenezer Ministries, mubihe bitandukanye bagiye bategegwa muribi bice bakanyagwa ubundi bakicwa. Umuhanda wa Uvira, Baraka na Minembwe, aba bagizi banabi bo mu mutwe wa Mai Mai bamaze kuhicira abantu benshi ahanini bo mubwoko bwa Banyamulenge (Tutsi).
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.