Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC) uyu munsi barateranira i Bujumbura biga uko ibintu byifashe muri Eastern ya Congo, nk’uko bitangazwa n’uwo muryango w’ibihugu.
Ni nyuma y’imirwano ikaze imaze iminsi itanu hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa M23 mu karere ka Masisi, ibintu kandi byarushijeho kumera nabi ku baturage ibihumbi bahunga ingo zabo, n’abasenyerwa kubera iyi mirwano.
Umwuka warushijeho kuba mubi hagati y’ubutegetsi bwa Kinshasa n’ubwa Kigali ku buryo hari benshi batinya ko hashobora kuba intambara yeruye hagati ya bombi.
Abategetsi ba politique n’aba gisirikare muri DR Congo bavuga ko igihugu cyabo ‘kiri mu ntambara n’u Rwanda rwihishe mu mutwe wa M23’. Ibi Kigali irabihakana.
Abategetsi ba Kigali nabo bashinja leta ya DR Congo gukorana n’imitwe irimo FDLR irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, no kwibasira ubwoko bw’Abatutsi muri Kivu ya ruguru niyepfo. Kinshasa nayo ihakana ibi.
Hagati aho mu mirwano yabaye muri iki cumweru inyeshyamba za M23 zigaruriye ibindi bice bitandukanye muri territory ya Masisi, umuvugizi wazo avuga ko batari kure y’umujyi muto wa Sake uri ku ntera ya 25km mu burengerazuba bwa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya ruguru.
Inzira y’iburengerazuba niyo gusa isigaye y’ubutaka ihuza umujyi wa Goma n’ibice bya Masisi na Walikale ahava ibicuruzwa byiganjemo cane cane ibiribwa, kuko indi mihanda mikuru ihuza uyu mujyi n’imijyi nka Butembo, Rutshuru, Kitchanga, Beni n’imipaka ya Bunagana na Ishasha yafashwe na M23.
Amasezerano y’amahoro ya Luanda, ategeka M23 kurekura aho yafashe no gusubira mu birindiro byayo bya mbere y’iyi mirwano yubuye mu mwaka ushize, agategeka kandi DR Congo gukemura ikibazo c’impunzi, biboneka ko kugeza ubu atubahirijwe.
Impande zombi zishinjanya kwica ayo masezerano, M23 ivuga ko ingabo za leta arizo zakomeje kuyigabaho ibitero ikirengera’ kandi ‘ikazikurikirana’ igamije ‘gucecekesha imbunda aho ziri’.
Kinshasa ishinja Kigali gukomeza gufasha M23 nubwo bwose yasabwe kubireka. Kigali igashinja Kinshasa kutagira icyo ikora ku kibazo c’impunzi no gukomeza gufatanya na FDLR.
President Tshisekedi yavuze ko atazaganira n’umutwe wa M23 yita uw’iterabwoba, kandi ashyira ingufu mu kwinjiza urubyiruko mu ngabo ngo rujye “kurengera igihugu” kuko “catewe n’u Rwanda”, nk’uko abivuga.
Inyeshyamba za M23 zivuga ko zifuza “ibiganiro bitaziguye” na leta ya Tshisekedi kugira ngo barangize aya makimbirane mu mahoro.
President Tshisekedi na Kagame baheruka guhura umwaka ushize kuri iki kibazo, ariko nta musaruro ugaragara wavuyemo urebye uko ibintu byifashe ubu.
Muri iki gihe Tshisekedi yashyize ingufu mu kumvisha amahanga ko DR Congo yatewe n’u Rwanda akayasaba kurufatira ibihano.
Ni ubwa mbere aba bategetsi bagiye guhurira i Bujumbura kuri iki kibazo, hano Tshisekedi ashobora gusaba Kagame guhagarika gufasha M23, nk’uko abimushinja.
Kagame nawe ashobora kumusaba gukemura ikibazo ca FDLR, kwita ku kibazo cy’ihohoterwa ku banyecongo bavuga Ikinyarwanda cyane cane Abatutsi, gitera ubuhunzi kuri bo, ari naco M23 ivuga ko ariwo muzi w’aya makimbirane.
Aba bombi mu gihe bateranira hagati ya ba President Ruto, Samia Suluhu, Ndayishimiye na Museveni bagomba kuba bazi neza iby’aya makimbirane – birashoboka ko ibiganiro bishobora gutanga umusaruro.
Ibiganiro bimaze kuba kuri aya makimbirane ari muri Eastern ya Congo, ni byinshi, ndetse byerekana ko kuganira ari kimwe no gushyira mu ngiro arikindi.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.