Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ngo imyiteguro ya nyuma yo kugaba ibitero bita simusiga ku mutwe wa M23 ngo igeze ku munota wa nyuma .
Ibyo n’ibyavuzwe n’ingabo za FARDC aho byemejwe na Guverineri w’iyi Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru Major Gen Peter Cirimwami Nkuba, aho yavuze ko leta ye ishize imbere guhasha no gusenya umutwe wa M23 aho iri hose, ititaye ku amasezerano Congo yagiranye n’ibihugu bigize EAC
Uturere twa Rutshuru na Masisi ni two dushobora kuba isibaniro ry’imirwano hagati y’ingabo za RDC na M23.
Impamvu ni uko utu duce turimo umubare munini w’ingabo za M23 kurusha ahandi mu Ntara ya Kivu ya ruguru.
Muri iyi minsi muri utu duce tutari dusanzwe tutamenyereyemwo ingabo za leta, kuri ubu haragarara ubwiyongere bw’izo ngabo.
Ubusanzwe uduce twa Kibumba, Kanyamahoro, two muri Nyiragongo na sheferi ya Bashali muri teritware ya Masisi twari mu maboko y’ingabo z’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba EAC. Ahandi hari hayobowe na M23.
Naho hafi teritware yose ya Rutshuru n’ibindi bice bya sheferi ya Bashali muri teritware ya Masisi biyobowe kugeza ubu na M23. Kuri ubu amakuru yizewe Minembwe Capital News yahawe n’uko ahitwa Ntaringa, Mugicwa na Tebero uyu munsi hageze ingabo ninshi za M23 ndetse n’ibindi bice biri hafi na Goma nko kuri Trois entenne nahandi nka Buhumba, Kunyundo no kwa Simoni aha ingabo za M23 zahageze kuriki gicamunsi co kuwa Gatatu.
Ibi bije nyuma yuko guverinoma ya Congo ihaye M23 igihe ntarengwa cyo kuba yavuye mu duce twose yafashe bitaba ibyo, hagakurikiraho intambara.
Ibi byavuzwe na ministiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC Christophe Lutundula Apala, mu kiganiro yahaye ibitangazamakuru bitandukanye mu cyumweru gishize.
Ubuyobozi bwa FARDC nabwo buravuga ko igisirikare cya Congo cyiteguye gusenya burundu umutwe wa M23 mu duce twose wamaze kwigarurira kuva imirwano y’ubuye umwaka ushize.
Kubera umubare mwinshi w’ingabo za RDC ( FARDC) woherejwe muri utwo duce, hari intambara itutumba Muburasirazuba bw’iki gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru ibikorwa bya gisirikare muri teritware ya Nyiragongo byahinduye imikorere.
Ibi birimo kuba mu gihe hari abaturage barenga ibihumbi bari mu nkambi z’impunzi kugeza ubu bataye icyizere cyo gusubira mu byabo kubera intambara.
Abaturage ndetse n’abagize za sosiyete sivile bakomeje gushinja ingabo za EAC ko zaba zikorana bya hafi na M23. Izitungwa agatoki cyane kurusha izindi ni izo mu gihugu cya Kenya na Uganda, zahawe kugenzura Nyiragongo na Rutshuru.
Mu cyumweru gishize amashusho menshi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abayobozi ba M23 bahumuriza abaturage mu ma santere arimo Kiwanja, Kitshanga na Tongo uyu mutwe wigaruriye. Aba babwiraga abaturage ko bazabarinda mupaka kugeza ku ndunduro.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.