Biravugwa ko umukuru w’igihugu c’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ko aheruka gushira umukono kw’itegeko rikura umugaba Mukuru w’ingabo z’u Burundi Prime Niyongabo, maze Minisitiri w’intebe bwana Gen Ndakugarika yanga gusinya kuriryo tegeko, akaba araha havuye inkuru zacicibikanye kumbuga nkoranyambaga, muriki Cyumweru gishize zavuga ko habaye guhirika ubutegetsi mugihugu c’u Burundi.
Isoko yacu iduha amakuru y’u Burundi yemeza ko abasirikare b’u Burundi badashaka Gen Prime Niyongabo, nimugihe uyu Mukuru w’ingabo z’u Burundi ashinjwa ubusuma ndetse ko hari n’amafaranga abasirikare bagenerwa n’igihugu cabo ariko bikarangira batayabonye.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko hari n’Abasirikare bataramenyekana umubare bahoraga bakora mu biro by’abashinzwe imishahara bafunzwe bazira General Niyongabo.
Icibazwa n’ingene perezida Evariste Ndayishimiye ashaka kwikuraho Gen Prime Niyongabo, uwo yabereye “Parrain” muri marriage. Ikindi nuko Evariste Ndayishimiye yaba atumvikana n’umukuru w’umugambwe Reveriyano Ndikuriyo akaba kandi agiye gushwana na Minisitiri w’intebe Gen Ndakugarika, waje atsimbuye Lt Gen Alain Guillaume Bunyoni, kurubu afunzwe azira kuba yarashaka guhirika ubutegetsi bwa Evariste Ndayishimiye.
Mu Cyumweru gishize Perezida Evariste Ndayishimiye yerekeje mugihugu ca Cuba nibwo mu Burundi havuzwe ko ingabo zaba zishaka guhirika ubutegetsi, ibi bikaba byaravuye kuri Gen Niyongabo ubwo yaramaze gutanga itegeko ku basirikare abategeka kuja gutsimbura abarindaga Radio na Television by’igihugu (RTNB). Amakuru Minembwe Capital News dukesha Radio RPA, avugako aba basirikare barinda iyo Radio na RTNB batsimburwa ukwezi gushize kandi ko batsimburwa kubw’itegeko rya Perezida wenyine, aribwo aba boherejwe na Lt Gen Prime Niyongabo bakimara kuhagera abahasanzwe banze kuhava arinabwo habaye kutumvikana hagati yabahasanzwe nabari baje kugombora. Ariko kandi aba basikare barinda Radio na Television by’igihugu (RTNB), bari baheruka guhabwa ibi Bunda bya mizinga n’imbwa zishinzwe kurinda umutekano z’izwiho gukora iperereza muburyo bwanone, ibi bikaba bitari bisanzwe.
Perezida Evariste Ndayishimiye, ahora avuga ko mu Burundi hari abigize ibihangange boba arabo bashaka kumuhirika bivuye ku kutumvira itegeko rye?
Uyumunsi kuwa Gatanu tariki 22/09/2023, m’u Burundi, byavuzwe ko Reveriyano Ndikuriyo, umukuru w’u Mugambwe CNDD FDD ko yerekeje muri Komine Muruta, mu Ntara ya Kayanza ariko ko abaturage baho batigeze basinzira kubera i Mbonera kure nimugihe izi Mbonera kure zategetse abanyagihugu kutagira akandi kazi bakora usibye kwitaba Reveriyano Ndikuriyo. Aba banyagihu bakaba Kandi baraye badasinziriye.
Amakuru dukesha Radio RPA, avugako izi Mbonera kure zageze muri Komine Muruta igihe cisaha zirindwi z’ijoro rishira kuri uyu wa Gatanu, kuva izo saha batangiye kubyutsa abantu kuja kwakira Reveriyano Ndikuriyo.
Ibi bikaba binyuranyije na Demokarasi, n’kuko radio RPA yakomeje ibitangaza.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.