Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba, yitabiriwe n’abarimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, mu gihe Tshisekedi wa Republika ya Democrasi ya Congo yari ahagarariwe, ni nama yafatiwemo imyanzuro irimo kongerera igihe ingabo za EAC ziri muri Congo.
Iyi Nteko idaanzwe igira iya 22 y’abakuru b’Ibihugu bya EAC, yabereye i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Kabiri tariki 05/09/2023, yitabiriwe kandi na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, unayoboye akanama k’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, Salva Kiir Mayardif wa Sudani y’Epfo, Dr William Ruto wa Kenya.
Iyi nama kandi yarimo Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, mu gihe Perezida Yoweri Kaguta Museveni yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe wa mbere wungirije, Madamu Rebecca Alitwala Kadaga.
Perezida Felix Thisekesi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, na we yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Michel Sama Lukonde.
Ibyavuye muriyo Nama harimo ko bongeye Manda ingabo za EAC.
Itangazo dukesha Ubunyamabanga Bukuru bwa EAC ryasohotse mu masaha akuze yo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, ry’imyanzuro yafatiwe muri iyi nama, rivuga ko Abakuru b’Ibihugu bibukiranyije ibyagezweho n’Ingabo za EAC zoherejwe mu butumwa mu Burasirazuba bwa DRC.
Nanone kandi Abakuru b’Ibihugu bibukiranyije ko manda y’izi ngabo izarangira tariki 08 z’uku kwezi kwa Cyenda, uyumwaka wa 2023.
Banashimye kandi umusanzu wa Miliyoni 2 USD watanzwe na Komisiyo y’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe mu gushyigikira ubutumwa bw’izi ngabo (EACRF).
Ingingo ya gatatu y’iyi myanzuro, igira iti “Abakuru b’Ibihugu bemeranyijwe kongerera igihe cya manda ya EACRF, ubundi igihe cyemeranyijwe cy’izi ngabo kikongerwaho amezi atatu uhereye tariki 09/09/2023 kugeza ku ya 08/12/2023. Mu gihe hazaba hagitegerejwe raporo y’inama y’Abaminisitiri.”
Izi ngabo za EAC zongerewe igihe, mu gihe mu minsi mike ishize i Goma muri DRC, haherutse kuba imyigaragambyo ikarishye y’abamagana iz’ingabo, n’imyigaragambyo yanaguyemo abasivile barenga 43.
Nanone kandi Abakuru b’Ibihugu bya EAC bashimiye Perezida Felix Thisekedi ku muhate we mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC, ndetse no ku bushake bwa Perezida Evariste Ndayishimiye uyoboye akanama k’Abakuru b’Ibihugu bya EAC na we ku muhate agaragaza mu gushaka umuti w’ibi bibazo.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.