Perezida Kim Jong Un ateganya gukorera uruzinduko mugihugu c’u Burusiya n’uruzinduko rufite intego y’ibiganiro hagati ye na mugenzi we Putin aho ngo bagiye kuganira ku ntwaro za Kirimbuzi.
Aba bategetsi bombi bigeze guhura kandi mu mwaka wa 2019 bahuriye mu mujyi wo mu Burusiya wa Vladivostok uri ku cyambu.
Uyu mutegetsi wa Koreya ya Ruguru biravugwa ko ashobora guha intwaro Uburusiya zo kubufasha mu ntambara yo muri Ukraine, nkuko Amerika yabivuze.
Ahantu nyirizina iyo nama iteganyijwe izabera ntiharamenyekana.
Nta cyo Koreya ya Ruguru cyangwa Uburusiya baratangaza kuri iyo nkuru, yanatangajwe n’ibindi bitangazamakuru byo muri Amerika.
Iyo nama ishobora kuba, itangajwe nyuma yuko Amerika ivuze ko ifite amakuru mashya ko ibiganiro ku ntwaro hagati ya Koreya ya Ruguru n’Uburusiya ‘Birimo gutera intambwe n’umwete.’
John Kirby, umuvugizi w’akanama k’umutekano k’Amerika mu biro bya Perezida w’Amerika (White House), yavuze ko Minisitiri w’ingabo w’Uburusiya Sergei Shoigu yagerageje “kwemeza Pyongyang kugurisha amasasu y’imbunda za rutura” ku Burusiya, mu ruzinduko yagiriye muri Koreya ya Ruguru mu kwezi kwa Karindwi (7) uyu mwaka.
Intwaro zamuritswe muri iyo nama zarimo na misile Hwasong yo mu bwoko bwa ‘ballistic’ yambukiranya imigabane (ICBM ), byemezwa ko ari yo ntwaro ya mbere y’icyo gihugu yo mu bwoko bwa ICBM yakoresheje ibisasu bitari ibisukika.
Bwari bwo bwa mbere Kim afunguriye imiryango y’icyo gihugu abashyitsi bavuye mu mahanga kuva hakwaduka icyorezo cya COVID-19.
Hari impungenge muri Amerika no muri Koreya y’Epfo ku cyo Koreya ya Ruguru yabona na yo igihawe n’Uburusiya ku bw’ayo masezerano ku ntwaro, ashobora kuvamo ukwiyongera kw’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi muri Aziya.
Ku wa mbere, urwego rw’ubutasi rwa Koreya y’Epfo rwatanze amakuru ko Shoigu yumvikanishije ko Uburusiya, Ubushinwa na Koreya ya Ruguru bikorana imyitozo y’igisirikare kirwanira mu mazi, isa nk’iyakorewe hamwe n’Amerika, Koreya y’Epfo n’Ubuyapani.
Ubundi bwoba ni uko Uburusiya bushobora guha Koreya ya Ruguru intwaro mu gihe kiri imbere, mu gihe Koreya ya Ruguru izicyeneye cyane.
Ikindi giteje impungenge, Kim Jong Un ashobora gusaba Putin kumuha ikoranabuhanga ry’intwaro zigezweho cyangwa ubumenyi bwo kuzikora, mu kumufasha kugera ku ntambwe ikomeye muri gahunda ye y’intwaro kirimbuzi.
Ariko amasezerano ashobora kurangira abaye ayo mu rwego rw’ubucuruzi cyane kurusha ay’ubufatanye. Kuri ubu, Uburusiya bukeneye intwaro, naho Koreya ya Ruguru, irembejwe n’ibihano, icyeneye amafaranga n’ibiribwa.
Ikinyamakuru the New York Times cyatangaje ko inama hagati ya Kim na Putin ishobora kubera mu mujyi wa Vladivostok uri ku cyambu, ku nkombe y’iburasirazuba y’Uburusiya.
Mbere, Koreya ya Ruguru n’Uburusiya byombi byahakanye ko Koreya ya Ruguru iha intwaro Uburusiya zo gukoresha mu ntambara yabwo muri Ukraine.
Nyuma y’iyo nama, Putin yavuze ko Kim azasaba ko hari “ibyo yizezwa byo mu rwego rw’umutekano” kugira ngo abone kureka gahunda ye ya nikleyeri.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.