Uruntu runtu munama iheruka ya ba Chefs n’ingabo za Frdc mu Minembwe.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 18/08/2023, saa 8:00Am, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kumunsi w’ejo hashize tariki 17/08/2023, ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo (FARDC), zo muri brigade ya 12, ifite icicaro mu Minembwe, bakoranye n’itsinda rya ba Chefs ba Minembwe ikiganiro.
Ni Kiganiro cyari cyateguwe na Colonel Alexis Rugabisha, iki Kiganiro cyabereye mu Minembwe ku Runundu nkuko Minembwe Capital News yabwiwe aya makuru.
Iki kiganiro hibanzwe kubyerekeye umutekano waka karere. Nkuko byavuzwe nuko Colonel Alexis Rugabisha, yabwiye aba Chefs ko abaturage b’irwanaho ngo baheruka kunyaga Inka mu Rugera ho mu Lulenge, ategeka aba Chefs ko izo nka zigomba gusubizwa iyo zavanwe bitaba ibyo we nku musirikare agakoresha imbaraga za gisirikare.
Alexis Rugabisha, yongeye ho Kandi ati: “Inka aba Mai Mai baheruka kunyaga mu Mikenke za Banyamulenge, ingabo zacu zifatanije n’ingabo za Barundi barazigaruye ni zitaragaruka tuzazigarura vuba!! Ubwo namwe mugomba mwubahirize.”
Nyuma yoguhabwa aya makuru twagerageje kubaza abo mwitsinda rya Twirwaneho, bahakana iyo nkuru ivuga ko Twirwaneho yavanye Inka mu Rugera.
Uwaganiraga na Minembwe Capital News, yagize ati: “Hubwo niyo nkuru n’igishitsi kuri twe!! mu Rugera nta Muntu wacu uheruka yo!! Biriya n’ibice bigenzurwa na Mai Mai Mai Bishambuke na Red Tabara.”
Umwe mubaturage ba Minembwe yabwiwe Minembwe Capital News, ko Ibi bishobora kuzana umwuka mubi mu Minembwe, nimugihe Abanyamulenge bagize igihe bavuga ko Inka zabo zibarigwa mu bihumbi n’ibihumbi zaranyazwe na Mai Mai Bishambuke kandi zikanyagwa ingabo za RDC zirebera!
Ati: “Ibi bya twibukije Inka zacu zanyazwe na Mai Mai Bishambuke, ingabo za FARDC mu Minembwe zirebera!! None bagiye kudushinja Inka za Mai Mai, two banyaga gute aribo batunyaga?? Birababaje kubona ngo Rugabisha abaye Umuvugizi wa Mai Mai yanyaze benewabo!”
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.