Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 02/08/2023, saa 8:30pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Imirwano yadutse uyumunsi mugihugu cya Ethiopia. Ni mirwano yarimo ihanganisha Ingabo za Ethiopia n’abarwanyi bo mu mutwe witwaje intwaro.
Bakaba barimo bahanganira mu karere ka Amhara, mu bushyamirane bushobora gufata intera hagati y’abahoze ari abafatanyabikorwa barwanya inyeshyamba zo muri Tigray. Abantu basaga 10 bakomerekeye muri iyi mirwano.
Fano, umutwe witwara gisirikare udafite imiterere y’ubuyobozi yemewe, washyigikiye ingabo za leta mu ntambara yamaze imyaka ibiri, mu Ntara ya Tigray, nintambara yarangiye mumpera zumwaka ushize wa 2022.
Mumakuru avugwa nuko umubano wifashe nabi kubera ibyo bamwe mu karere bavuga ko ari ukwirengagiza kwa leta umutekano wa Amhara.
Ku wa Kabiri no kuri uyu wa Gatatu, abarwanyi ba Fano n’ingabo za Ethiopia (ENDF) barwaniye hafi ya karere ka Debre Tabor, nk’uko umuganga w’ibitaro byo muri uyu mujyi n’umupolisi babitangarije Reuters. Bombi basabye ko amazina yabo atatangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo.
Abavugizi ba Guverinoma ya Ethiopia n’ubuyobozi bw’Intara ya Amhara kuri uyu wa Gatatu ntibigeze basubiza icyifuzo cyo kugira icyo batangaza kuri aya makuru.
Muganga ati: “Imirwano yakomeje uyu munsi mu nkengero z’umujyi”, akomeza avuga ko umuhanda ujya Debre Tabor wafunzwe. “Abakomeretse baza n’amaguru.”
Ku wa Kabiri mu gitondo, habaye imirwano hanze y’umujyi wa Kobo, ariko ibintu byari bituje kuri uyu wa Gatatu, nk’uko abaturage ba biri ba babitangarije ikinyamakuru cya Reuters.
Amakuru aturuka murako karere batifuje ko amazina yabo atangazwa, avuga ko imirwano yatangiye mu minsi ishize ubwo igisirikare cyatangiraga igikorwa cyo kwirukana abarwanyi ba Fano muri Kobo no mu tundi turere dukikije Kabo.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.