Umukuru w’igihugu ca RDC ubwo yafunguraga kumugaragaro imikino ya OIF yibasiriye ib’ihugu bituraniye Congo Kinshasa.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 29/07/2023, 6:00Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi y’ibasiriye ib’ihugu bituraniye Congo Kinshasa ubwo yatangizaga imikino kumunsi w’ejo hashize i Kinshasa gusa yirinze kuvuga amazina cyangwa umubare, abashinja guteza akaduvayo mugihugu cye cya RDC.
Ibi bikubiye mu butumwa yatanze ubwo yatangizaga ku mugaragaro imikino y’umuryango OIF ugizwe n’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, iri kubera i Kinshasa. Ni mikino yatangiye tariki 28/07/2023.
Yagize ati: “Iyi mikino igira iya 9 ni ikimenyetso gikomeye kigaragaza ugushyigikira kw’abakoresha Igifaransa ku Banyekongo bazize ubushotoranyi budakwiye mu burasirazuba bw’igihugu cyacu n’isahura rinini ry’ubutunzi kamere bwacu bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro, iy’iterabwoba, ibifashijwemo na bimwe mu bihugu bituraniye Congo Kinshasa.”
Perezida Félix Tshisekedi yamenyesheje abitabiriye iyi mikino ko n’ubwo igihugu ayoboye cyugarijwe n’ibibazo by’umutekano, Abanyekongo bazakora ibishoboka kugira ngo izagende neza kugeza ku musozo wayo, tariki ya 06/082023.
Mubusanzwe, umukuru w’igihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo, Félix Tshisekedi n’abandi bayobozi batandukanye muri leta ya Kinshasa bari basanzwe bashinja igihugu cy’abaturanyi kimwe guhungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa. Icyo gihugu bakavuga ko ari u Rwanda, gusa Leta ya Kigali ibi izi bihakana kenshi, binyuze mu buryo bw’amatangazo no mu nama mpuzamahanga hubwo Kigali igashinja Kinshasa kuba ifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Genoside mu Rwanda.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.