Yanditswe n’a: Bruce Bahanda, kw’itariki 13/07/2023, saa 1:07Pm, kumasaha ya Bukavu n’a Minembwe.
Kuri uyu wa kane, tariki ya 13/07, i Kinshasa, umudepite Cherubin akaba yarahoze ari Minisitiri w’ubwikorezi kurubu yari umunya Politiki utavuga rumwe nubutegetsi bwa Kinshasa, basanze yapfuye ateraguye ibyuma namasasu.
Umurambo we bawusanze muri Jeep ye kuri Avenue Poids Lourds. Uyu Mugabo yari yashimuswe kugicamunsi cyo kuwa Kibiri, ashimutwa n’abantu b’itwaje imbunda kandi kuva icyo gihe umuryango we wabuze amakuru kubyabaye!!.
Ishyaka rye(Ensemble pour la République), bakoresheje Urubuga rwabo rwa Twitter, banditse bamagana icogikorwa kibi.
Nk’uko aya makuru abitangaza, ku wa gatatu nyuma ya saa sita, Bwana Okende yagiye mu rukiko rw’Itegeko Nshinga gutanga ibaruwa isaba ko y’imurirwa ku wa gatanu ku kubonana n’umucamanza Sylvain Lumu wari wamuhamagaye mbere kuri uyu wa kane “kwiga no kwandika raporo ku nyandiko. imenyekanisha rijyanye n’umurage wawe nyuma yo kuva muri guverinoma.”
Umurambo w’uwahoze ari Minisitiri w’ubwikorezi, basanze warashweho amasasu kandi wuzuyeho amaraso. Wakuwe mu modoka ye abapolisi bari hafi aho hamwe nabaganga imbere hari Ingabo ninshi za FARDC hanyuma Umurambo ujanwa muri morgue.
Okende yari umuyobozi mukuru akaba n’umuvugizi w’ishyaka rya Moise Katumbi. Yaraheruka gutangaza ko ari umukandida kumwanya wa perezida mumatora yubutaha mukwezi kwa 12.
Ibi byongeye gutuma mumujyi wa Kinshasa, umurwa mukuru wa Republika ya Democrasi ya Congo, higanza ubwoba numwijima . Ibi byabaye mumujyi ndetse nomunkengero zumujyi wa Kinshasa, bibaye mugihe amatora yitezwe mugihe kirimbere bitageze amezi atandatu.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Salomon Kalonda, umujyanama wihariye wa Bwana Katumbi, umwungirije Mike Mukebayi, na we umwe mu bagize ishyaka rya “Ensemble pour la République,” bakomeje kwamagana iki gikorwa cyabaye kuri mugenzi wabo wishwe muri Kinshasa.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.