Amabanga ya Wagner yamaze kumenyekana nyuma yuko Perezida Lukashenko yagiranye n’umukuru wa Wagner ikiganiro.
Muminsi mike ishize Abarwanyi bo mu murwi wa Wagner bari bigaruriye imiji i(2), y’Uburusiya, harimwo uwitwa Rostov-on-Don, ufatwa nk’icicaro gikuru c’ibikorwa bya gisirikari by’Uburusiya mu ntambara barimwo na Ukraine.
Bagifata ibyo bisagara, umukuru w’umurwi wa Wagner, Yevgeny Prigozhin, yari yatangaje ko bipfuza kwinjira mu murwa mukuru, Moscou, bagakuraho ubutegetsi bwa Perezida Vladimir Putine.
Nyuma yubwo Urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano mu Burusiya, batangaje ko bahagaritse iperereza kuri Yevgeny Prigozhin n’abarwanyi b’abacanshuro bo mu mutwe wa Wagner baheruka kurwanya ingabo z’Uburusiya. Itangazo ryasohowe n’uru rwego ryagaragaye mu bitangazamakuru byo mu Burusiya, ryavuze ko abagize uruhare muri uko kwigomeka ‘bahagaritse ibikorwa bigamije gukora icyo cyaha’. Kudakurikirana abo barwanyi mu butabera ni kimwe mu byemeranyijweho uko kwigomeka bihagarara.
Gusa Mucyumweru gishize, abaturage batuye mu murwa mukuru w’Uburusiya birirwanye ubwoba nyuma y’amakuru yavugaga ko umutwe w’abarwanyi ba Wagner uri kwerekeza i Moscou. Perezida w’Uburusiya yatanze ubutumwa bw’ituze ku baturage. Ubwo nyine nibwo Perezida Vradimir Poutine, yahise atangaza ko ubutabera butaza kurikirana aba barwanyi, ariko byari murwego rwoguhosha invururu kuko abashigikiye Wagner bakoze imigumuko muri Moscow.
Perezida Aleksandr Lukashenko wa Belarus, aheruka kugirana iki kiganiro na Yevgeny Prigozhin washinze umutwe w’abacancuro wa Wagner. Nikiganiro cyatunye ukuri Kwa Wagner kuja hanze.
Lukashenko yabitangarije mu ijambo yavugiye mu muhango yari yahuriyemo na ba General bo mu ngabo za Belarus wabereye mu mujyi wa Minsk.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Prigozhin yari yarahiriye gusenya ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Burusiya, nyuma yo kuzishinja kugaba igitero cya misile ku barwanyi ba Wagner bamwe abenshi bagapfa.
Uyu mugabo wari warahiriye kujya i Moscou nyuma yo kwigarurira icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Burusiya kiri mu mujyi wa Rostov-on-Don, yisubiriye nyuma yo guhamagarwa kuri terefoni na Lukashenko wahise amwemerera ubuhungiro.
Perezida wa Belarus aganira na ba General be yagize ati: “Nasabye Putin kutihutisha ibintu. Naramubwiye nti ’reka tubanze tuvugishe Prigozhin na ba komanda be.”
Putin yaramusubije ati: “Reba Sasha Lukashenko, nta cyo biri bumare, nta n’ubwo ari bwitabe terefoni ye.”
Lukashenko wateraga urwenya ba Ofisiye bo mu ngabo za Belarus n’abandi bayobozi muri uriya muhango wabereye mu ngoro izwi nka Palace of Independence, yashimagije umukuru wa Wagner amwita “umuntu w’intwari.”
Yavuze ko agitangira kuvugana na Prigozhin bakoresheje imvugo nyandagazi.
Icyo gihe ngo Umukuru wa Wagner yaramubwiye ngo “Nibampe [Minisitiri w’Ingabo] Sergei Shoigu, n’[Umugaba Mukuru w’Ingabo Valery] Gerasimov. Ndashaka kandi guhura na Putin.”
Lukashenko avuga ko yamusubije ati: “Zhenya [Yevgeny], nta muntu n’umwe uzaguha Shoigu, Gerasimov cyangwa undi uwo ari we wese kubera iyo mpamvu.”
Perezida wa Belarus yavuze ko umukuru wa Wagner yamusubije ati: “Ariko rwose turashaka ubutabera. Barashaka kutuniga. Turajya gufata Moscou rero.”
Undi mu kumusubiza ngo yaramubwiye ati: “Bazabasyonyora nk’abasyonyora ibiheri mutaragera i Moscou, n’ubwo Putin yambwiye ko ingabo z’igihugu zihugijwe n’urugamba ahandi hantu.”
Perezida Lukashenko yatangaje ko Yevgeny Prigozhin yamaze kugera i Minsk mu murwa mukuru wa Belarus nyuma yo kumwemerera ubuhungiro.
Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya yo yatangaje ko kuri ubu abarwanyi ba Wagner bari mu myiteguro yo kuyisubiza intwaro ziremereye uriya mutwe wari warahawe.
Ni mu gihe u Burusiya buvuga ko hagati y’umwaka ushize wa 2022 n’uyu wa 2023 bwari bumaze gutakaza $ miliyari mu rwego rwo gutera inkunga Wagner.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.