Perezida Evalist Ndayishimiye, wigihugu c’u Burundi yatunguwe n’umukozi wahembwe amafaranga hafi miliyari 2 mu mezi 5.
Perezida w’u Burundi, Evaliste Ndayishimiye, yatangaje ko yatunguwe no kubona ko hari umukozi wa Leta wahembwe amafaranga y’iki gihugu miliyari imwe na miliyoni 800 (1.800.000.000 Fbu) mu mezi atanu gusa.
Ni amakuru yatanze tariki ya 9 .06. 2023, umunsi wahariwe gukunda igihugu wibandaga ku ntego z’iterambere Abarundi biyemeje kugeraho mu mwaka wa 2040 n’uwa 2060.
Evalist yabwiye abo mu nzego zitandukanye bitabiriye ibi birori ati: “Murabizi? Minisitiri yampaye message, ambwira ati ‘Ibara riraguye!’ Umukozi yahembwe 1 milliard, huit cents millions mu mezi atanu, kuri konti ye! Ni ukuvuga ngo ahembwa 360 millions par mois. None abantu barya nk’ayo mafaranga bakwemera ko aba digitalisés? Tuvugishe ukuri.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko uburyo ifaranga rikoreshwamo bukwiye kujya bugenzurirwa mu ikoranabuhanga (digitalisé) mu rwego rwo gufungira amayira abiba igihugu, naho ubundi ngo nta bundi buryo bwakemura iki kibazo mu gihe n’abasirikare bacibwa mu rihumye.
Yagize ati: “Umuntu ushobora kwiba mu gisirikare, ahantu tuba dutonze kumurongo munsi y’idarapo akabishobora, uwo noneho abaru umujura ruharwa uruta abandi! None ahari akajagari aho muri fonction publique ni ho batakwiba no ku basirikare n’abapolisi batonze umurongo gutya, abasambo bakiyaranja hakaba abasirikare…”
Mu gisirikare, Perezida Ndayishimiye yavuze ko ubajije ushinzwe imishahara umubare w’abasirikare igihugu gifite, ukabaza n’ushinzwe kubabagaburira, bombi batahuza imibare. Ati: “Ntibakwigera bahuza! Uko ni ukuri ndimo ndababwira!!!”
Perezida Ndayishimiye amaze igihe kinini anenga abiba umutungo w’igihugu. Aho avuga ko usibye gukoresha ikoranabuhanga mu kugenzura uburyo amafaranga ya Leta akoreshwa, yanafashe ingamba zo guhindura inoti z’ibihumbi 10 n’iza 5 kugira ngo abibye iziri gucyura igihe zizabapfire ubusa.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.