President Museveni araza gutangira ikiruhuko nyuma yuko bamutoyemo Covid-19.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 08.06.2023, saa 2:40pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wagatatu tariki 7.06.2023, President Museveni yagejeje ijambo kubanyagihugu ba Uganda ubwo bari mu birori byabereye Kololo.
Bwana Museveni, ufite imyaka 78, yavuze ko “Yagize amakenga cyane kuri corona” ariko ko aherutse kubanza kureka agapfukamunwa kuko byamuteraga allergique mu maso no mu muhogo.
Mu kwezi gushize, umuyobozi w’umuryango w’abibumbye wita ku buzima bwabantu (OMS) Tedros Adhanom Ghebreyesus yatangaje ko Covid-19 ari kintu kiza nk’impanuka kandi ko kigomba kuvugwa byihuse.
President Museveni ubwo yari mukirori yavuze ko yafashe “ikiruhuko ku gahato” cyiminsi ibiri (8 na 9, yukwezi kwa 6), imirimo ye akaba yayirekeye Minisitiri w’intebe, Robinah Nabbanja, abikoze nyuma yuko yipimishije bakamusangana Covid-19.
President Yoweli Kaguta Museveni, yagize ati: “Muribuka igihe natakaje amajwi kabiri mu gihe cy’amatora? Ibyo biri mubyatumye ngira iyi allergie. Mfite rero ikiruhuko cya kabiri ku gahato mu myaka 53 ishize, kuva 1971, igihe twatangiraga kurwanya Idi Amin. Ikindi gihe, ni igihe nagize ikibazo cya sinus byansabaga kuryama.”
Museveni uri ku butegetsi kuva mumwaka wa 1986, ibi yabyanditse kuri Twitter ye kuruyu wa kane.
Gusa Dr Atwine, yatangaje ko President Museveni ko ahagaze neza kandi ko afite ubuzima bw’iza.
Minisitiri w’intebe Robinah Nabbanja yavuze ko Museveni, ufite imyaka 78, ko ku wa kabiri aribwo yagaragaje ko afite ibimenyetso by’ibicurane byoroheje ariko ko akibifite ngo kandi ntibimubujije gukomeza gukorera igihugu cye.
Yagize ati “Ejo mu gitondo, nabonye afite ibimenyetso byoroheje bisa n’ibicurane muri rimwe mw’izru ry’iburyo. Nibwo nahamagaye abaganga baza kumufataho ibizamini. Bafashe ibizamini byihuta muburyo butatu(3).
Iki cyemezo kibaye nyuma y’uko komite yigenga ku kibazo cya COVID-19 yemeje ko iyindwara itakiriho ariko ko kandi idashizeho mbese yimuriwe murundi rwego rwohejuru.
Ariko akaga ntikarangiye nk’uko Tedros abitangaza ngo Covid yishe abantu “Byibuze miliyoni 20” – bikubye inshuro zitatu impfu zigera kuri miliyoni zirindwi. Ati: “Iyi virusi iri hano kugira ngo igumeho. Iracyica, kandi iracyahinduka”. “Nindwara mbi cyane kuri buri gihugu. Icyabantu bakora ni ugukoresha aya makuru nk’impamvu yokugira ngo bataja kwiyandarika, kandi ba kohereza ubutumwa kunshuti ko Covid-19 ihangayikishije.”
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima bwabantu ryatangaje bwa mbere icyiswe ubuzima rusange bw’impungenge z’amahanga (PHEIC) tariki 30.01.2020. Ibyo byari mubyumweru bya nyuma yuko indwara nshya ya virusi itangajwe yamenyekanye bwa mbere mu Bushinwa kandi yishe abantu batageze ku 100 kandi nta bantu bapfuye bari hanze y’iyo ntara yagaragayemo iyo Virus.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.