Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 01.06.2023, saa 4:10pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umuvugizi wa Leta ya Kinshasa akaba na Minisitire w’itangazamakuru nitumanaho Patrick Muyaya, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ntiyemera ko umunyapolitiki Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa leta ya President Félix Antoine Tshisekedi, ntiyemera ko yakoresha ijambo icyo bita “ubushotoranyi bw’u Rwanda.”
Uyu mugabo Muyaya Patrick, ubwo yakorana ga ikiganiro n’umunyamakuru Marc Perlman usanzwe akorera Ikinyamakuru France 24, nikuruyu wa gatatu(3), tariki ya 31.05. 2023, baganiraga nitangaza makuru maze Patrick Muyaya, akora kubanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Republika ya Demokarasi ya Congo (RDC ), harimo Katumbi Moïse avuga ko aba baheruka guteza akaduruvayo mu gihugu ngo mu gihe iki gihugu kiri mumyiteguro y’amatora yumukuru w’Igihugu azaba mu mpera z’uyu mwaka ubwo akaba ari 20.12.2023.
Umunyamakuru yamubajije niba nta ruhare Leta ya Kinshasa ishinja u Rwanda kugira uruhare muri ibi bikorwa by’imyigaragambyo iheruka kubera Kinshasa tariki 20.05.2023, maze Muyaya asubiza ko atabyemeza, ariko yongeraho ko Katumbi atigeze yamagana u Rwanda. Ati: “Ntabwo mbizi ariko Katumbi ntabwo yigeze yamagana ubushotoranyi bw’u Rwanda.”
Katumbi mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, yasobanuye ko ubutegetsi bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, bwafashe ijambo “kwamagana u Rwanda” nk’iturufu yo kumurwanya, yongeraho ko we yarwamaganye mbere y’uko President Félix Tshisekedi arwamagana.
Yabwiye umunyamakuru ati: “Reba tweets zanjye na interviews. Ndi umwe mu ba mbere bamaganye u Rwanda ndetse na Uganda. Yewe nanabikoze mbere ya Tshisekedi. Natanze ibitekerezo ku bisubizo, nsaba ko hahamagarwa Igihugu ca Angola kuko ari yo yakemura ikibazo.”
Muri Congo Kinshasa, muri iki gihe, umuntu uteruye ijambo ngo yamagane u Rwanda, rimwe narimwe afatwa nk’umwanzi w’iki gihugu, hakaba n’ubwo ashinjwa kwifatanya na rwo, ubundi warwamagana uri muruhande rwubutegetsi bwa Kinshasa, ugafatwa nkintwari zikomeye murico gihugu. Ibi byabaye ku muhanzi Innocent Balume uzwi nka Innoss’B wavuze ko adafite ububasha bwo kwamagana President Paul Kagame.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.