Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, bamaganye ibyo bise ko ari “Ubugome bukabije” bwakozwe na Polisi kubarimo kwigaragambya kumunsi w’ejo hashize.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 21.05.2023, saa 5:55pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umunsi w’ejo hashize, tariki 20.05.2023, i Kinshasa, kumurwa mukuru wa Republika ya Demokarasi ya Congo, habaye imyigaragambyo, yarimaze iminsi mike itegugwa nabanya Politike batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa President Félix Tshisekedi.
Mubari bateguye iyo myigaragambyo, harimo Moïse Katumbi, wigezeho kuba Guverneri w’iyintara ya Katanga hakaba Kandi na Martin Fayulu nabandi.
Kururyumunsi wokwamungu aba banya Politike batavuga rumwe n’ubutegetsi bakaba bamaganiye kure ibyo bise bikorwa byakinyamanswa byakozwe na Polisi yico gihugu.
Ndetse hari nabanditse bagaragaza ko Polisi yakoze ibikorwa byurugomo bubi, aho binagaragara Kw’iphoto Polisi irimo gukubita umwana uri mukigero c’imyaka yubuto yambaye ikabutura haruguru atikwije.
Uwitwa Stanis Bujakera, yanditse akoresheje Twitter agira ati : “Polisi yatangaje ko hafashwe abapolisi bakubise uyu mwana.”
Naho Lawrence Kanyuku, umuvugizi wumutwe w’itwaje Intwaro wa M23 urwanira muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, nawe yagize icavuga kubyabaye i Kinshasa kumunsi w’ejo aho yagaragaje ko anenga ibikorwa bya leta ya Kinshasa.
yagize ati: “Nyuma y’iyicwa ry’abasivili i Kinshasa, ingabo za leta ya Kinshasa kuri ubu zirerekeza i Kirolirwe, aha sikure yaho ingabo za Barundi ziri, Fardc nabambari bayo bikoreye Amashoka, bagana Kibati, Kausa na Karenga, ikibabaje ko bararasa ikintu cyose gihumeka. Isi iradufasha kutubera umuhamya.”
Muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, hakaba hongeye Kuvugwa umutekano muke nyuma yibikorwa bibi Polisi yakoreye i Kinshasa, ibikorera abarimo kwigaragambya.
Ikindi nuko aha muburasirazuba bw’ikigihugu, muntara ya Ituri, byavuzwe ko hari imodoka zomubwoko bwa Makamyo yari atwaye ibicuruzwa yatwitswe kuri iki cyumweru tariki ya 21.05.2023, ikaba yatwitswe ninyeshamba zo mumutwe wa ADF .
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.