Amakuru ahari nuko abakuru b’Ingabo zo mu muryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afrika y’Amajyepfo (SADC), baheruka kwikoma Ingabo z’u Rwanda (RDF), aho bashinja iz’ingabo guha ubufasha umutwe wa M23, urwanira ukubaho kwabo nababo Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo.
Yanditswe na Bruce Bahanda,tariki 15.05.2023, saa 8:47 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umuryango wa SADC uheruka guterana tariki 08.05.2023, muricogihe bafashe umwanzuro wo kohereza Ingabo zayo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo gutera ingabo mubitugu leta ya Kinshasa.
Muriyo myanzuro harimo kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro, ikorera kubutaka bwico gihugu, irwanya leta ya Kinshasa harimo numutwe wa M23.
Ni umwanzuro wafashwe mu nama, ahanini harimo abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango, naba Minisitiri b’intebe bari baje baserukiye ibihugu byabo, yabereye i Windhoek muri Namibie.
Mbere y’uko iyo nama iba, yabereye murwa mukuru wa Namibie hari habanje guterana kwabagize komisiyo idasanzwe yabakuru b’Ingabo za SADC, ikaba yarateranye kuwa Gatandatu tariki ya 06.05.2023, yari iyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Namibie, Air Marshal Martin Kambulu Pinehas.
Amakuru dukesha Urubuga rwa Africa Intelligence, aho baheruka gutanga i nyandiko y’ibanga y’ibyigiwe muri ibyo biganiro bavuga ko abo bakuru b’ingabo, baganiriye ku mutwe wa M23, umaze igihe uhanganye n’Ingabo za Congo (FARDC).
Leta ya Republika ya Demokarasi ya Congo, imaze igihe ishinja leta ya Kigali, kuba aribo batera inkunga umutwe wa M23, ibi bikaba byaratumye haba umwuka mubi hagati yibi bihugu byombi, gusa Kigali igize igihe nayo ihakana ibi birego.
Inyandiko y’ibyabereye muri iriya nama y’i Windhoek ishinja u Rwanda kugira uruhare mu bibazo bya leta ya Kinshasa, ikavuga ko hari “ihuriro rya M23 n’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF).”
Ni ibirego u Rwanda rwanigeze gushinjwa n’impuguke za Loni muri raporo yasohotse mu mwaka ushize wa 2022.
Abagaba bakuru b’Ingabo za EAC basaba imitwe yitwaje intwaro yo muri RDC gutanga agahenge ka burundu, banasabye ko M23 ko itakongera kubona ubufasha ihabwa n’ibihugu byamahanga.
Komisiyo ya gisirikare ya SADC kandi yashinje Ingabo za EAC ziri muri RDC imyitwarire idahwitse, by’umwihariko Maj Gen Jeff Nyagah wahoze ari Umugaba wazo.
Leta ya Congo imushinja kuba yaremereye abasirikare b’u Rwanda, bagera 378 kwinjira ku butaka bw’icyo gihugu, ibyatumye abategetsi bayo bamunaniza mbere y’uko afata icyemezo cyo kwegura.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.