Gen Alain Guillaume Bunyoni, muminsi ibarigwa kuntoki bivugwa ko yahunze i gihugu cye yatawe muri yombi.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 21.04.2023, saa 7:23 PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru Minembwe Capital News, dukesha Ibinyamakuru byandikirwa m’Uburundi avuga ko Gen Alain Guillaume Bunyoni, wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu ko yatawe muri yombi, gusa kugeza ubu agace ka Bujumbura yaba yafatiwemo ntikarabasha kumenyekana.
Gen Alain Guillaume Bunyoni, inzego zishinzwe umutekano ziheruka gusaka iwe murugo kubwitegeko zahawe numushikirizamanza mukuru wico gihugu, mugusaka bivugwa ko babuze ico barondera kwa Gen Guillaume Bunyoni. Bikavugwa ko barondera amahera yumurengera avugwa ko yarabitse iwe.
Igihe bagera ga iwe murugo uyumugabo baramubuze hakomeza guhwihwiswa amakuru ko yoba yarahunze igihugu akaja muri Tanzania.
Umwaka uheze Président w’Uburundi bwana Evalist Ndayishimiye, yirukanye Alain-Guillaume Bunyoni wari umaze imyaka ibiri ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, amushinja kuba afite umugambi wo gushaka kumuhirika ku butegetsi.
Evalist Ndayishimiye, ubwo yari mu mujyi wa Gitega mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza, ahagana mumpera zumwaka wa 2022, yavuze ko hari ibihangange mu Burundi bigambiriye kumuhirika ku butegetsi, bituma abenshi bakeka ko ari Bunyoni yavugaga.
Icyo gihe yavuze ko hari bamwe mu bo bafatanya kuyobora u Burundi biyita ibihangange bafite gahunda yo kumuhirika ku butegetsi, gusa abasaba gushyira hasi kuko agahuru k’imbwa kamaze gushya.
Bwana Evalist Ndayishimiye, yagereranyije Bunyoni n’uwitwa Maconco wari icyegera cy’umwami Mwezi w’u Burundi utaranyuzwe no kuba yari yaramushyingiye ndetse akanamuha intara yo gutwara bikarangira ashatse kumuhirika, undi na we akamuteza ingabo ze zaje kumwivugana.
Yasabye ’ba Maconco’ gusubiza inkota zabo mu rwubati, ngo kuko nibiba ngombwa ko arwana na bo azabikora kandi akabatsinda.
Ati: “Ba Maconco nibasubize inkota mu rwubati, kuko bazapfa batahageze ku butegetsi. None umujenerali hari uwamuca mu rihumye akamukorera coup d’état yemwe? Uwo muntu ni nde? Naze ntacyo duhangane, ku izina ry’Imana nzamunesha.”
Yunzemo ati: “Abo rero baza bibikisha bavuga utugambo, ubabwire uti Neva amaze guhura n’ibikomeye byinshi utwo ni ubusa imbere ye.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
Aho nisw
Kbx