President wa Republika ya democrasi ya Congo (RDC), bwana Félix Antoine Tshisekedi yongenye kubivuga kumugaragaro ko leta ye nta biganiro nabimwe izagirana numutwe wa M23.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 13.04.2023, saa 4:35 PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
President Félix Tshisekedi, arikumwe namugenzi we President w’Igihugu c’Ubusuwisi bwana Alain Berset yabitangaje avuga ko leta ye itazigera igirana i biganiro ibyaribyo byose n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Ibi yabivuze mu kiganiro i Kinshasa, ubwo yarimo aganira n’abanyamakuru none tariki 13.04.2023 nimugihe yari kumwe na mugenzi we uyobora u Busuwisi, Alain Berset uri mu ruzinduko i Kinshasa, Tshisekedi yabajijwe ku biganiro bya rwihishwa bivugwa biri kuba hagati ya Leta ye na M23.
Bwana President Félix Antoine Tshisekedi, yasubije ko niba abarwanyi ba M23 ari Abanyekongo nk’uko babyemeza, bagomba kwitabira imishyikirano ya ’Nairobi’ ihuza Leta ya Republika ya democrasi ya Congo, n’indi mitwe yitwaje intwaro igamije guhagarika imirwano no gusubizwa mu buzima busanzwe abarwanyi bayo.
Yavuze ati: “Niba koko abo twemeza ko bafashwa n’u Rwanda ari Abanyekongo nk’uko babivuga, bagomba kwemera mu buryo busanzwe kwinjira mu mishyikirano yo kurambika intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe, bakajya mu buzima bwa gisivili, hano nta kibazo gihari cyo kuganira n’uyu mutwe ariko Ikiganiro mu rwego rwa politiki, ntabwo kizigera kiba.”
Tshisekedi yagarutse ku cyemezo cyafashwe n’Inteko ishinga amategeko ya RDC cy’uko nta biganiro bya politiki bigomba kubaho hagati ya Leta ya Kinshasa, n’imitwe yitwaje intwaro iyirwanya, ashimangira ko kigomba kubahirizwa.
Ibi leta ya Kinshasa yakomeje kubivugaho ibyo kutaganira ninyeshamba zomumutwe wa M23, ubushize i Kinshasa bwana Patrick Muyaya yabigarutseho arikumwe nitangaza makuru nibwo yavuze ko leta ye itararota yicaranye numutwe wa M23.
Muyaya yakomeje avuga ko ati namasezerano yose azaza avuga ko leta ye igomba gukorana Ibiganiro ninyeshamba zomumutwe wa M23 atazahabwa agaciro numunsi umwe nimugihe ico gihe hari haheruka kubera i biganiro bihuza aba Presidents bagize Ibihugu bihuriye mumuryango wa Afrika y’iburasirazuba (EAC).
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.