I Masisi abaturage baratakira umutwe wa M23 kugaruka mu bice baheruka kuvamo.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 11.04.2023, saa 8:17 Am kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umutwe wa M23 aho uheruka kuva mubice wari warafashe muri Teritware ya Masisi, haravugwa ko hari kubera ubwicanyi bukozwe nimitwe ya FDLR na Mai Mai Nyatura kubufasha bwingabo za Republika ya democrasi ya Congo (FARDC).
Ubu bwicanyi nkuko birimo kuvugwa nuko burimo kwibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Izonyeshamba zo mumutwe wa Mai Mai Nyatura na FDLR bahise bigabiza ibyo bice byarekuwe na M23, maze batangira guhohotera abaturage.
Nkuko Minembwe Capital News, yabibwiwe nuko Umukobwa witwa Umuhoza Josephine, niwe wishwe kumunsi wejo, bamwishe ubwo yavaga Ikitchanga yerekeje i Goma, akaba yariciwe ahitwa i Birega azira uko yavutse Bavuga ko usibye ubwicanyi bwongeye kugaragara iyi mitwe y’inyeshyamba irimo Mai Mai Nyatura na FDLR ikomeje ubugizi bwa nabi no gusahura amatungo yabaturage.
Umuhoza, yishwe ku munsi Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Lt Gen Christian Tshiwewe Songesa, yasuye Ingabo za Congo (FARDC) muri Masisi aho zari zimaze igihe zitana mu mitwe na M23.
Igisirikare cya Congo cyavuze ko uruzinduko rwa Gen Tshiwewe ari “ubutumwa bukomeye ku mwanzi.”
Abaturage b’i Masisi bo bemeza ko badatekanye namba kubera ubwicanyi bakomeje gukorerwa n’inyeshyamba zishyigikiwe na Leta ya Congo Kinshasa.
Uyu ati “Hari umukecuru ushaje cyane baherutse guteragura ibyuma, hari n’undi biciye hariya hirya, hari n’undi mwana bateye icyuma cy’imbunda mu gahanga, kugeza ubungubu ntari kureba.”
Abaturage bavuga ko Ibyo byago byose bakomeje kubona ari uko M23 yavuye Mubice bahozemo, bakomeza bavuga ko Mu busabe bwabo barifuza ko umutwe wa M23 wagaruka mubice nubundi baribafashe bakabaha umutekano.
Bavuga ko biringiye ingabo za EAC ariko bagasaba ko nimba zaraje kubarindira umutekano koko zashyira inkambi hirya no hino by’umwihariko ahitwa Kironko ibyo bafata “Nk’umugisha ukomeye cyane.”
Uyu ati “Yaba imirima yacu ubu yabaye iyabo, nta muntu usarura imyaka yahinze, inka bari kuza kuzikura hano twazihungishirije.”
Ni mu gihe kandi abatuye i Mahanga na Nyabyondo na bo basaba guhabwa umutekano usesuye nyuma y’uko Mai Mai, Nyatura na FDLR bigabije inka zabo bakazishorera ku manywa y’ihangu nta kibitangira.
Bagaragaza ko iyo batewe n’izo nyeshyamba “bakubita ibipfukamiro hasi bakambaza Imana yo mu ijuru” kugira ngo batabica cyangwa ngo babasige aribikomere.
Bahuriza ku kuba umutwe wa M23 wagaruka muri ibi bice kuko utarafata icyemezo cyo gusubira inyuma bari batekanye ubwicanyi bwaracitse.
Twabibutsa ko ingabo z’u Burundi kuri Pasika zagaruye inka 20 n’intama 15 zari zashimuswe n’inyeshyamba mu gace ka Nyamitaba, muri Teritwari ya Masisi.
Icyo gihe Minisiteri y’Ingabo mu Burundi, yavuze ko mu rwego rwo kurinda abaturage n’ibyabo, ayo matungo yafashwe ndetse agahita asubizwa ba nyirayo.
Ibikorwa by’ubwicanyi n’ubusahuzi bikomeje kugaragara no mu bice umutwe wa M23 wamaze kuvamo byo muri Teritwari ya Rutshuru.
Nko mu bice bya Busumba, Mpati na Kivuye imitwe ifasha FARDC yasubiranyemo irarwana karahava nyuma y’iminsi mike muri Bishange barwanye. Ni ibigira ingaruka ku baturage b’inzirakarengane.
Ubu bwicanyi n’ubugizi bwa nabi umutwe wa M23 urabyamagana, ugasaba ko ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC), kurinda abaturage wazisigiye, bitaba ibyo ukongera gufata umuheto kugeza wisubije ibice birimo abicanyi.
Umuvugizi wa Leta ya Kinshasa Patrick Muyaya aherutse gutangaza ko “Leta ya Congo itazigera iganira na M23” ibyo President wa M23, Bertrand Bisimwa yavuze ko “Kinshasa ikina ubushotoranyi bwo gutesha agaciro inzira y’amahoro yatangijwe kandi iyobowe n’abakuru b’ibihugu bigize EAC.”
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
Nimwigangane, isi iracyramye: M23 birirwa bayitera imijugujugu ndrtse bamwe mubo irwaniririra bakayikoma mu nkokora (Moise Nyarugabo n’,abandi biyemeje kugambanira benewabo).
Isi ntacyo yakira ntanicyo izakora kugirango bitaba. Hakenewe ko hajyaho urukiko mpuzamahanga ruzahana abicanyi ariko kubera ko isi iri corrupted ntaruzajyaho.
Kagame niwe wenyine ubumva ariko amahanga ntamwumva.
Ni ugusenga Imana ikabarokora mu nzira izihitiramo