Umutekano usa nuwongeye kugaruka muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo (RDC), ninyuma yuko ingabo zirimubutumwa bwamahoro zo mumuryango wa EAC zitangiye koherezwa mubice bitandukanye muntara ya Kivu Yaruguru.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 07.04.2023, saa 6:35 AM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Nkuko byatangajwe n’ingabo ziri mubutumwa bwa Mahoro muburyo bwa EAC, zavuze ko uburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo, ibikorwa bisanzwe bituma abaturage biteza imbere bya burimunsi bitangiye gufata umurongo mwiza bivuye kungabo za EACRF.
Mwitangazo ryabo bagize bati : “Muri Teritware ya Nyiragongo, hamaze kugaruka umutekano mwiza, ikindi nuko umuhanda uhuza Kibumba – Goma – Rumangabo na Rutshuru ubu ninyabagendwa, uyumutekano mwiza wagaruwe n’ingabo za EACRF.”
Andi Makuru yerekeye Congo Kinshasa nuko kuruyu wa gatatu, tariki 05.04.2023, i Kinshasa, ishyaka riri kubutegetsi rya Président Félix Antoine Tshisekedi, n’abafatanyabikorwa biwe bemeje itegeko nshinga ry’ishyirwaho ry’ubumwe bwa “Union Sacréd” ubu bumwe byemejwe kandi ko buzaba bufite inzego nyobozi zabwo.
Iri shyirahamwe ririmo abahoze barwanya leta ya Kinshasa, n’abafatanyabikorwa bashyigikiye Président Tshisekedi.
Umusesenguzi bwana Nicolas Karasira, umusesenguzi wigenga wa politiki mubya Congo yavuze ko iyi ari imyiteguro y’amatora mu mpera z’uyu mwaka.
Yagize ati : “Ntekereza ko inkomoko yabyo ari ukubera ko inteko yavuye muri Union Sacréd igihe yashingwa ga. Ejo twumvise ko hari umuntu umwe wavuye kwa Moise Katumbi bigatuma habaho ibindi bihinduka, iri huriro ririmo J. Pierre Bemba, Vital Kamerhe, Bahati Lukwebo, Christophe Mboso, J.Michel Sama Lukonde na Augustin Kabuya.”
Biteganijwe ko abakandida bazamenyekana neza mumezi arimbere hakaba hateganijwe urutonde rwa nyuma mukwezi kwa 11, naho amatora azaba tariki 20.12.2023.
Kumategeko y’igihugu ca Congo Kinshasa adahinduka nuko Président agarukira kuri manda zibiri zonyine. Gusa Tshisekedi yatsimbuye Joseph Kabira warumaze kubutegetsi imyaka 18.
Président wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, aheruka gutangaza ijambo mu nama yabereye i Kinshasa y’ubukungu tariki 04.03.2023, muriyo nama yavuze ko amaze gushira mu bikorwa gahunda ye ya politiki yamezi umunani mbere y’amatora rusange, harimo n’ay’umukuru w’igihugu ateganya kuba umwaka wa 2023, avuga ko nawe azaba ari umukandinda muraya matora.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.