Igihugu ca Amerika nu Bwongereza byikomye Republika ya Uganda nyuma y’aho abagize inteko ishinga amategeko yiki gihugu bemeje ishyirwaho ry’itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina igifungo kuva ku myaka 10 kuzamura bivanye nibyo uregwa.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 23.03.2023, nasaa 8:40Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wakabiri tariki 21.03.2023 ni bwo aba Députés bo muri Uganda bemeje iri tegeko, nimugihe iminsi myinshi bamwe mubayobozi bayoboye iki gihugu bagiye bagaragaza ko bahangayikishijwe n’uburyo ibikorwa by’abaryamana bahuje ibitsina n’ababashyigikiye bikomeje gufata intera mugihugu ca Uganda.
Président Yoweri Kaguta Museveni, niwe utegerejwe wanyuma kugira ngo yemeze ndetse anasinye kuri iri tegeko maze iritegeko ritangire gukora, Umunyamabanga wa USA (ashinzwe ububanyi n’amahanga), Antony Blinken yatangaje ko iri tegeko ribangamira uburenganzira bw’ibanze bw’ikiremwamuntu, bityo ko iki gihugu kidakwiye kurishyiraho.
Blinken yagize ati: “Itegeko rirwanya ukuryamana kw’abahuje ibitsina kwemejwe n’inteko ishinga amategeko ya Uganda ejo ribangamira uburenganzira bw’ibanze bw’abanya-Uganda bose kandi rishobora guhindura inyungu ziri mu kurwanya SIDA. Turasaba guverinoma ya Uganda kwisubiraho gukomeye ku kurishyira mu bikorwa.”
Andrew Mitchell ushinzwe iterambere na Afurika muri guverinoma y’u Bwongereza, na we mu butumwa yashyize kuri Twitter, yagize ati: “Igihugu cacu c’Ubwongereza kibabajwe bikomeye n’icyemezo cy’Inteko ishinga amategeko ya Uganda cyo kwemeza itegeko ryo kurwanya abaryamana bahuje ibitsina.”
Président Museveni utegerejweho gufata icyemezo cya nyuma kuri iri tegeko asanzwe adashyigikiye abaryamana bahuje ibitsina ndetse inshuro zirenze imwe yamaganye byeruye ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi biba bishaka ko n’ibindi bihugu bibashyigikira. Hari ubwo yavuze ati: “Uburengerazuba ntabwo ari buzima. Baba bashaka guhindura ikibi mo icyiza.”
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.