Ntaho bitaniye na Genocide yakorewe ahandi hose uburyo Abanyamulenge bishwe bakorewe iyica rubuzo Leta Ya Kinshasa irebera.
Aha abanya makuru ba Minembwe Capital News, nibo batohoje nibyabaye guhera mumwaka wa 1960 ariko cane turaza kwerekana ibyo mumwaka wa 2017 kugeza 2023. Abanyamulenge (Tutsi), bishwe imfu zibabaje hagati muriyi myaka aho bigaraza neza ko ari Genoside barimo gukorerwa Amahanga arebera harimo nigisirikare ca Republika iharanira democrasi ya Congo.
Abanyamulenge nabo m’Ubwoko bwa b’Atutsi basanzwe ara ba Congomani bageze muri Congo hagati muriyi myaka ya 1572 na 1755, ibi tubikesha igitabo ca Alexis Kagame, bakaba baraje mubyiciro bitatu aribyo:
Abaje bashaka ubwatsi bw’Inka harimo uwitwa Serugabika, bigakekwa ko ariwe wageze Imulenge mbere ahagana mumwaka wa 1572.
Nabaje bahunga intambara za bami m’Urwanda hagati ya Ndoli na Bamara numuhungu wa Bamara ariwe Byinshi hari hagati mumwaka wa 1678, aha harihagwiriyemo Abanyabyinshi cane.
Abanyamulenge bakomoka mubihugu bitatu: Rwanda, Burundi na Tanzanie gusa mugitabo ca Bwana Joseph Mutambo kivugamo na Uganda.
Ahagana mumyaka ya 1959, 1960 na 1964 nibwo havutse umutwe witwaje intwaro ufite izina ngo: “Mayi Ya Mulele” ugamije kwica Abanyamulenge no kubasubiza iyo bavuye nkuko uwomutwe wabyivugiraga. Abari bagize uwo mutwe bavaga mubwoko bwa Babembe, naba Pfurero bake.
Murico gihe nibwo Abanyamulenge batangiye kw’icwa nabandi ba Congomani bazirako ari Tutsi. Abanyamulenge baje kurema umutwe wo kw’irwanaho bawuha izina ngo: “Abagiriye.” baza nogufashwa na Leta yariho ico gihe Iyobowe na Mobutu Seseko Kukungwendo Wazabanga, binavugwa ko Mubutu yaje guha Abanyamulenge ubwenegihugu ahagana mumwaka wa 1971.
Ubwo bwicanyi bwarakomeje ariko uko Abanyamulenge bicwaga ninako b’Irwana gaho kugeza batsinze intambara bita ngo: “Mulele Yambere” ubwo hari hagati mumwaka wa 1964 na 1970.
Mumwaka wa 1996, Abanyamulenge batangira guhabwa iminsi namasaha yokuba bavuye kubutaka bw’aCongo, uwabayeho Governor w’intara ya Kivu yamajyepho Anatole Bishikwabo Chubaka, yatanze amasaha kugira batangire kwica Abanyamulenge ariko muricogihe nibwo Abanyamulenge Bari baragiye amahanga batangiye gutaha baza batabaye barimo Kibinda Nicolas, Gakunzi Sendonda ndetse na Colonel Rugazura.
Abanyamulenge biciwe ahantu henshi mumisozi miremire y’Imulenge (High Land Of Mulenge), Twavuga nka : “Kirumba, Kugatongo nahandi..
Ahagana mumyaka ya 2017 na 2023, Abanyamulenge barishwe benshi bazira ko ari Abatutsi ahanini bicwaga na Mai Mai Bishambuke igwiriyemo abo mubwoko bwa Babembe naba Pfurero ndetse na Banyindu.
Ahitwa Mumatanganika ho muri Teritware ya Fizi Kivu yamajyepho, umwaka wa 2018 hishwe Abanyamulenge bari m’Unka zabo bagera kuri 26 bicwa batemaguwe na b’Apfurero bari bayobowe na Colonel Kareremba na Kazadi baje kwicwa barashwe.
Tariki 18.04.2020, Abadamu babiri Bab’Anyamulenge bishwe batemaguwe na b’Apfurero bo mumutwe wa Mai Mai Bishambuke, aba badamu ni Nyamwiza Francine wimyaka 38, akaba yaranasize abana umunani(8), namugenzi we Nyamutarutwa Muka Niyonzima yapfuye afite imyaka 24.
Adonne Gicondo umugabo wimyaka 38 nawe yishwe uwo munsi arashwe nabasirikare ba Republika iharanira democrasi ya Congo bo muri Brigade ya 12 yariyobowe na Gen Dieudonne Muhima.
Naho Tariki 09.12.2021, Major Rugenerwa Joseph Kaminzobe yishwe atwiswe ahitwa Murweba ho muri Teritware ya Fizi, nimugihe yarakuwe mubandi basirikare bagenzibe ubwo bari berekeje Uvira .
Ababadamu bane Bab’Anyamulenge, bicwa barasiwe muri Centre ya Minembwe, ningabo za Fardc zo muri Brigade ya 12 yariyobowe na Gen Patrick Opio. Murico gihe uwatanze Order yokubica yari Lt Gen Philimon Yve kuko yari muruzinduko rwakazi muri Minembwe..
Rutare René Yangabo yiciwe Kukiziba tariki 15.02.2023, aho yari mumurima we yicwa ningabo za FARDC zikorera Kukiziba. Abatanze ubuhamya bavuze ko hafi nahari umurambo we bahasanze ingofero ya Gisirikare, ndetse numugozi ba munigishije wari hafi aho.
Tariki 09.10.2022, Muminembwe kurunundu, abasirikare ba FARDC bo muri Brigade ya 12 yariyobowe na Colonel Alexis Rugabisha, bishe batemaguye umwana wimyaka 14 wumunyamulenge , bafata ibiganza bye bagenda babyerekana.
Amakuru dukesha aba Chefs ba Minembwe bavuga ko mumyaka ya 2017 Kugeza 2023 hamaze kwicwa Abanyamulenge 200, abandi barafungwa bazira ko ari Abanyamulenge.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
Mana komeze utange ihumure mubwoko bwacu bwa banyamulenge kandi turifuza ubutabera kuba bwokora inshingana zabwo