Haratutumba intambara ikaze hagati ya Tayiwani n’u Bushinwa.
Umwuka mubi w’intambara wongeye gututumba hagati ya Tayiwani n’u Bushinwa.
Perezida wa Tayiwani Lai Ching-Te yavuze ko igihugu cye cyigenga, bityo ko u Bushinwa bukwiye kugenza gahoro.
Inzego z’ubutegetsi muri Tayiwani zatangaje ko ubwato butwaye indege z’u Bushinwa bwarimo kwerekeza mu majyepfo y’icyo kirwa kuri iki Cyumweru.
Ni mu gihe Tayiwani hari impungenge ko u Bushinwa bushobora gutangira ubushotoranyi bugamije intambara.
U Bushinwa bufata Tayiwani nk’igice cyabwo ntibujya impaka na perezida Loi Ching-Te, ahubwo akaba umwe mu bari ku isonga ry’ababona icyo kirwa nk’igihugu cyigenga.
Mu Cyumweru gishize Loi Ching-Te yavuze ko u Bushinwa nta burenganzira bufite bwo guhagararira Tayiwani, cyakora yongeraho ko bashobora gufatanya guhangana n’ibibazo bihangayikishije Isi, nk’imihindagurikire y’ibihe.
Ni ijambo ryafashe impande zombi rigaragaza ubwigenge n’ubusugire bwicyo kirwa ariko rinerekana ko inzira y’ubufatanye ifunguye. Ariko ryarakaje u Bushinwa.
Minisiteri y’ingabo ya Tayiwani yatangaje ko ingabo z’u Bushinwa zirwanira mu mazi zirangajwe imbere n’u bwato Liaoning, zinjiye imbere mu mazi ari hafi hahuza amajyepfo y’u Bushinwa na pasifike igatandukanya Tayiwani na Filipine. Yavuze ko zitangira kwinjira mu Burengerazuba bwa pasifike.
MCN.