Israel yagaragarije Isi ibikomeye izageraho nubwo itobona ubufasha.
Byatangajwe na minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu nyuma y’uko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yari yasabye amahanga kudafasha Israel mu ntambara irimo muri Gaza.
Tariki ya 05/10/2024, Emmanuel Macron w’u Bufaransa ubwo yari mu nama ibaye ku nshuro ya 19 iri kubera i Paris mu Bufaransa, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma yabakoresha ururimi rw’igifaransa (Francophonie) yayivugiyemo ko Israel idakwiye gushyigikirwa mu ntambara irimo n’umutwe wa Hamas muri Gaza.
Nyuma yubwo butumwa, Benjamin Netanyahu yatangaje ubutumwa bw’amashusho, avuga ko bugenewe perezida Emmanuel Macron.
Yagize ati: “Uyu munsi Israel iri kwirwanaho mu ntambara zirindwi ihanganyemo n’abanzi b’iterambere turi ku rwana na Hamas muri Gaza, turi ku rwana na Hezbollah muri Liban, Aba-Houthis muri Yamen, ndetse n’izindi nyeshamba muri Iraq na Syria, turi ku rwana n’iterabwoba muri Somalia turi no ku rwana na Iran, mu cyumweru gishize yarashe misile zirenga 2000 kuri Israel kandi ishyigikiye buri wese urwanya Israel muri izo ntambara zirindwi.”
Yakomeje avuga ko Israel iri kurwana n’abanzi b’iterambere ry’isi muri rusange, kandi ko ibihugu byose byagakwiye kuba biri ku ruhande rwa Israel muri izo ntambara.
Yongeyeho kandi ati: “Ariko perezida Emmanuel Macron, ndetse n’abandi bayobozi bamwe bo mu Burayi, bari gusaba ko Israel yakomanyirizwa ku ntwaro, ni kimwaro kuri mwe!”
Yagaragaje ko abo Israel ihanganye na bo basa n’abashyize hamwe, badashobora gukomatanyirizanya, ariko avuga ko bibabaje kuba ibihugu byakabaye bishyigikira Israel mu guhangana na bo, ari byo biri gushaka kuyikomatanyiriza.
Ati: “Mbega ikimwaro! Gusa reka mbabwire ibi, Israel izatsinda bayifasha batayifasha, ariko ikimwaro cyabo kizakomeza kubaho na nyuma twaramaze gutsinda intambara, mu namenye ko ibi Israel izarwana kugeza urugamba rutsinzwe, ku bwacu ndetse no ku bw’amahoro n’umutekano by’isi yose.”
MCN.