Umubare wamaze ku menyekana ko baguye barohamye mu kiyaga cya Kivu wa menyekanye.
Umubare w’abaguye mu mpanuka y’ubwato bwarohamye mu kiyaga cya Kivu mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ugera ku bantu 78.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04/10/2024, byari byatangajwe ko imibiri y’abantu imaze ku boneka yahitanwe n’amazi ari 23.
Amakuru yanavugaga ko ubu bwato bwari butwaye abagenzi bagera ku 300, usibye ko mu gitondo cyo ku wa Gatanu, guverineri w’intara ya Kivu y’Amajy’epfo, Jean-Jacques Perusi yari yabwiye itangaza makuru ko ‘ubu bwato bwari butwaye abagenzi 278.
Anavuga ko umubare w’abahitanwe n’iyi mpanuka y’ubwato bwari buturutse ku cyambu cya Minova mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo bwerekeje i Goma mu ntara ya Kivu Yaruguru ushobora kwiyongera, kuko ibikorwa byo gushakisha abandi bigikomeje.
Yagize ati: “Ntabwo turamenya neza inshuro y’uko byagenze ngo iyi mpanuka ibe, ubwato bwibirindure mu kiyaga, ariko turizera ko ejo tuzaba twamaze kumenya amakuru yose yerekeye iyi mpanuka.”
Iyi ni imwe mu mpanuka zahitanye abantu benshi ibayeho. Birakekwa ko kwikorera abantu barenze ubushobozi bw’ubu bwato, no kutubahiriza amabwiriza agenga ubwikorezi bwo mu mazi, ari byo byatumye bwibira.
Inzego z’ubuyobozi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo zikunze kwihanangiriza abakora ubwikorezi bwo mu mazi kutarenza ibipimo by’ibilo byagenewe ubwato, ariko kugira ngo bizubahirizwe muri iki gihugu ntibikunda.
Akenshi abaturage bavuga ko ibi biterwa no kuba umutekano muke uri mu Burasirazuba bw’iki gihugu, uri mu bituma bitubahirizwa ndetse kandi ngo uwo mutekano utuma abantu batanakoresha inzira zo ku butaka, bagahitamo kubyiganira mu mato.
Gusa, guverineri w’iy’i ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, yavuze ko hagiye gukorwa ibishoboka byose kugira ngo hanozwe uburyo bwo gusuzuma impamvu y’uyu mutekano muke utuma abantu biroha mu mazi bakajya kwica amabwiriza agenga ubwikorezi bwo mu mazi.
MCN.