Perezida Tshilombo akomeje amacenga yo kwitwaza intambara arimo na M23 mu kugera ku byifuzo bye.
Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ari gutegura gahoro gahoro kwiyongeza manda binyuze mu kuvugurura itegeko nshinga, yitwaje ingamba z’igihe kirekire zo kurwana intambara ibera mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Uyu muteguro perezida Félix Tshisekedi arimo yatangiye kuwugaragaza mu ihuriro rya union sacrée rihuza amashyaka arimo UDPS riri ku butegetsi muri iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo. Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo yatangiye kuwuvuga.
Ahagana tariki ya 1/05/2024, ubwo perezida Félix Tshisekedi yari i Paris mu Bufaransa, Abanyekongo baba muri iki gihugu basabye uyu mukuru w’igihugu kugira icyo avuga kuri iki gikorwa yari yaratangiye cyo kuvugurura itegeko nshinga.
Ariko ubwo yarimo abivugaho yashatse kwerekana ko we adashaka ko iryo tegeko nshinga ritavugururwa, yagize ati: “Ntabwo ari njyewe wahindura itegeko nshinga. Kurihindura hari inzira bicamo. Abantu, binyuze mu babahagarariye ni bo babisaba. Ntimungire umunyagitugu.”
Iki kibazo perezida Félix Tshisekedi yongeye ku kibazwa tariki ya 3/05/2024 ubwo yari i Bruxelles mu Bubiligi, asubiza ko agiye gushyiraho komisiyo yo ku rwego rw’igihugu, yiga ku buryo hashyirwaho itegeko nshinga ribereye igihugu cyacu.
Ibi byatumye Tshisekedi abantu batekereza ko wa mugambi wo guhindura itegeko nshinga ryo ku wa 18/2/2006. Iri tegeko ryemerera perezida wa RDC kuyobora manda zibiri gusa.
Abo mu ishyaka UDPS bagaragaje ko mu gihe Tshisekedi ataguma ku butegetsi, haba hari ibyago by’uko imbaraga yashyize mu rugamba rwo kurwanya umutwe wa M23 zagabanyuka, M23 ikaba yagumana ibice yafashe muri Kivu Yaruguru.
Umwe mu Banye-kongo w’umyapolitiki usanzwe ayobora umuryango wa ASADHO, yemeje ko UDPS yamaze gutegura umushinga wo kuvugurura itegeko nshinga, hagamijwe kongera manda za Tshisekedi. Avuga ko ari umugambi abona ko udakwiye ku muyobozi wananiwe gukemura ibibazo bikomeye bibangamiye igihugu.
Yagize ati: “Ni gute Abanyakongo bakwemera guha imyaka myinshi y’ubuyobozi umuntu wananiwe kubemeza mu myaka itanu! Kubyemera byaba ari ugutamba ahazaza h’igihugu n’Abanyekongo. Uyu muyobozi ntabwo afite ubushobozi bwo gukemura ibibangamiye Congo.”
Ikindi n’uko uwitwa Omelanga yagaragaje ko perezida Félix Tshisekedi yakabaye ashyira mu bikorwa gahunda za Guverinoma mbere yo gutekereza ku kuvugurura itegeko nshinga.
Kimweho, umunyamabanga mukuru wa UDPS, Augustin Kabuya , usanzwe ari umuntu wa hafi ya Tshisekedi, kuri uyu wa Kabiri w’iki Cyumweru turimo, yatangaje ko itegeko nshinga rya RDC ririmo icyuho, bityo ko rikwiye kuvugururwa.
Yagize ati: “Urebye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bufaransa, iyo bavuguruye itegeko nshinga ryabo, nta kibazo kihaba. Kubera iki hano abantu babyanga? Ntekereza ko abanyapolitiki bose ba nyabo badakwiye kubirwanya.”
Perezida Félix Tshisekedi yatangiye kuyobora RDC kuva mu 2019 ubwo yasimburaga Joseph Kabila. Biteganijwe ko manda ye ya nyuma izarangira mu 2028.
MCN.