Umunyekongo wari waramamaye muri NBA yitabye Imana, kurikira amateka ye.
Ku munsi w’ejo hashize, itariki ya 30/09/2024, nibwo inkuru ya Dikembe Mutombo Mpolondo Mukamba w’u munyekongo yamenyekanye ko yapfuye, aguye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Uyu yari yaramamaye muri NBA (umukino wa Basketball), Mutombo Mpolondo Mukamba wapfuye ni mwene Mutombo. Yavukiye i Kinshasa ku itariki ya 25/06/1966.
Ubwo yari afite imyaka 18 y’amavuko, nibwo yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akura afite ubwenegihugu bu biri(ubwa RDC n’ubw’Amerika).
Kuri iyi myaka 18 y’amavuko kandi, nibwo yatangiye kuvuga ko azaba umukinnyi mwiza wa Basketball, ndetse atangira kwitoza mu makipe atandukanye yo muri ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ku myaka 25 y’amavuko, Dukombo yahiswemo bwa mbere n’ikipe ya Denver Nuggets(NBA Drafts) kuyikinira, ubwo aba yinjiye muri NBA.
Kuva mu 1991 kugera mu 1996 Dikembe Mutombo yakiniraga Denver Nuggets. Nyuma yaje kuva muri iyi kipe ajya muri Atlanta Hawks ayikinira kugera muri 2001.
Muri 2001 yavuye muri Atlanta Hawks yerekeza mu ya Philadelphia nayo ayikinira kugera mu 2002. Na none kandi yaje kuja muri New Jersey Nets nayo ayikinira kugera muri 2003.
Yaje kuva muri New Jersey aza kwerekeza muri New Knicks nayo ayikinira umwaka umwe gusa ahita ajya muri House Rockets yongera gutindamo kuko yayivuyemo muri 2009 ahita ahagarika gukina Basketball.
Ibigwi bye yubakiye muri NBA
Mu mwaka w’ 1992, 1995, 1998, 2000 na 2002 yatowe mu ikipe y’umwaka ya NBA All-stars. Mu 2001 nabwo yaje mu ikipe ya kabiri ya NBA All-stars.
Mu 1995, 1997,1998 na 2001 yabonye igihembo cya NBA Defensive Player of the year.
Mu mwaka w’ 2000 na 2001 yahembwe nk’umukinyi mwiza wakoze Rebound nyinshi muri NBA.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.