Havuzwe ibyimbitse ku cyatumye M23 yubura imirwano, bimwe mu bihugu byo mu karere byavuzwemo.
Ni bikubiye muri raporo yakozwe n’ibigo bibiri byo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, igaragaza ko muri 2021 umutwe wa M23 warongeye gutora imbunda ngo ahanini byavuye ku mwuka mubi wari hagati y’u Rwanda na Uganda.
Ibi bigo byakoze ubu bushakatsi harimo icya Ebuteli na Groupe d’etude sur le Congo (Gec), ikaba yarasohotse ku wa Mbere tariki ya 05/08/2024.
Mu kwezi kwa Cumi n’abiri 2021 nibwo M23 yari imaze imyaka abayigize barahungiye mu Rwanda no muri Uganda yubuye imirwano ihangana n’ingabo za leta ya Kinshasa.
Uyu mutwe ku ruhande rwawo uvuga ko urwanira guca ihohoterwa ku Banye-kongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, gucyura impunzi ziganje mu Rwanda na Uganda, no kurwanya ivangura rishingiye ku moko, uvuga ko rikorwa n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
Icyakora iy’i raporo yo ivuga ko “Bitandukanye n’ibivugwa n’u Rwanda na M23 ko izi nyeshamba zagarutse kubera ko leta ya Kinshasa irimo gufasha FDLR n’ihohoterwa rikorerwa Abatutsi, ibi ahubwo ni ingaruka aho kuba impamvu zo kugaruka kwa M23.
Muri iyi raporo ikomeza ivuga ko mbere y’uko imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa yubura ngo nta bimenyetso bigaragaza ko Abatutsi bo muri RDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru barimo bahohoterwa.
Iyi raporo kandi y’ibi bigo bibiri ivuga ko Tshisekedi yageze ku butegetsi afite ubushake bwo kurangiza amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC, ariko kugeza ubu ntabyo arageraho.
Inavuga kandi ko mbere y’uko M23 yongera kubura imirwano, bamwe mu ntumwa zayo bakiriwe i Kinshasa kuganira na leta, bakahamara amezi menshi ariko bakahava mu kwezi kwa Gatanu 2021 nta cyo bagezeho.
Iy’i raporo kandi igaragaza impamvu y’ingenzi y’uko kongera kugaruka kwa M23 bikomoka kuri politiki yo mu karere. Ingingo y’ingenzi yari ubushyamirane hagati ya Guverinoma ya Uganda n’u Rwanda.”
Iyi raporo ivuga ko hari hashize amezi Kampala na Kinshasa biganira ubufatanye mu bukungu, ibyatumye mu mezi make ashize izi leta zombi zisinyana amasezerano yo kubaka imihanda ibiri uwa Kasindi na Butembo.
Iyi mihanda ikaba yari kubakwa na kompanyi za Uganda.
Ndetse nyuma yaya masezerano, Kinshasa na Kampala byasinye andi yagisirikare yo kurinda ibyo bikorwa byo kubaka iriya mihanda, arimo ayo gufatanya kurandura umutwe wa ADF waherukaga kugaba igitero cy’ubwiyahuzi cyaguyemo abantu bane abandi 37 barakomereka i Kampala.
Mu kwezi kwa Cumi n’abiri 2021 kandi u Burundi ku bwumvikane na Kinshasa, nabwo bwohereje ingabo muri Kivu y’Amajy’epfo gukurikirana umutwe wa Red Tabara.
Raporo ya biriya bigo by’Abanye-kongo ivuga ko ‘ibi bikorwa byungikanye byahaye leta y’u Rwanda kumva igeramiwe kandi ihejwe mu karere.
Ivuga kandi ku bijyanye no kuba muri icyo gihe umwuka wari utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda, ‘abakuru b’ubutasi bw’u Rwanda icyo gihe bavuze impungenge zabo ko Uganda yakoresha umwanya yahawe muri RDC mu guhungabanya igihugu cyabo.
Muri uwo mwuka, iyi raporo ivuga ko u Rwanda ari bwo rwafashe umwanzuro wo gufasha M23, n’ubwo rwo rwakunze kuvuga ko rudafasha uyu mutwe.
Raporo kandi ivuga ko mu kwezi kwa Cumi 2022 ubwo umujyi wa Bunagana haberaga imirwano ikomeye, ingabo za Uganda zinjiye mu mirwano ngo zirinde ibikorwa byo kubaka imihanda Kampala yari yaramaze kohereza muri RDC.
Ni mu gihe ubwo Bunagana yafatwaga mu kwezi kwa Gatandatu yashinje ingabo za Uganda mu guha ubufasha M23.
Iyi raporo kandi ivuga ko intege nke z’ingabo za leta ya Kinshasa n’imicungire mibi y’ikibazo ku ruhande byatumye ikibazo kirushaho kumera nabi.
Ivuga ko Kinshasa yatangiye gukorana n’imitwe y’itwaje intwaro irimo FDLR irwanya ubutegetsi bwa Kigali mu kurwana na M23 yise umutwe w’iterabwoba.
Iyi raporo kandi ikavuga ko ku muhate wa General Kainarugaba Muhoozi, ubutegetsi bwa Kigali na Kampala bwongeye gusubiranya umubano wabwo, mu 2022 bafungura imipaka yari imaze imyaka itatu ifunze.
Raporo igira iti: Nubwo amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda yagize uruhare mu gutuma M23 igaruka, kongera kwihuza kwabo ntabwo kwahagaritse izo nyeshamba.”
Kugeza ubu ntacyo ubutegetsi bwa Kigali buratangaza ku by’iyi raporo ibi bigo byombi byashize hanze.
MCN.