Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak yeguye.
Ni nyuma y’uko ishyaka ry’Abakozi (Labour Party) ryo mu Bwongereza ritsinze amatora rusange, nibwo Sunak Rich wari minisitiri w’intebe yahise afata umwanzuro wo kwegura.
Ndetse anahita yerekeza i Bwami, gushyikiriza umwami w’iki gihugu, Charles III ubwegure bwe.
Amatora rusange y’Abagize inteko ishinga mategeko, mu gihugu cy’u Bwongereza yabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 04/07/2024, intsinzi yegukana ishyaka ry’Abakozi(Labour Party), aho ryabonye imyanya 410 mu nteko ishinga amategeko.
Ibi byatumye Keir Rodney Starmer uyoboye iri shyaka, ahita asimbura Rish Sunak wo mu ishyaka ry’Aba-Conservative ku mwanya wa minisitiri w’intebe.
Kuri uyu wa Gatanu, byari biteganijwe ko ari na bwo hemezwa minisitiri w’intebe mushya w’u Bwongereza, Rish Sunak yegura ku buyobozi bw’iri shyaka ry’Aba-Conservative.
Mu ijambo rya nyuma nka minisitiri w’intebe, yavugiye ku biro bya minisitiri w’intebe mu Bwongereza, rimenyesha Abanyagihugu bose. Rish Sunak yagize ati: “Nsabye imbabazi. Ukutishimira ibyavuye mu matora kwanyu ndakumva, uko mwatengushywe, kandi ndishyira ku gahanga ibyabaye.”
Rish Sunak yakomeje agira ati: “Uyu ni umunsi ukomeye uje ari iherezo ry’indi minsi y’ingutu, ariko mvuye kuri aka kazi k’icyubahiro ko kubabera minisitiri w’intebe.”
Umwami Charles III kandi yemeye ubwegure bwa Rish Sunak nk’uko byemejwe n’Ubwami bw’u Bwongereza kuri uyu wa Gatanu.
MCN.